Guverineri Munyantwari yizeje ab’Iburengerazuba kubazamura bakesa imihigo

Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko agiye gufatanya n’abayobozi b’uturere n’abadutuye kugira ngo babashe kwesa imihigo uko bikwiye.

Guverineri Munyentwari yijeje kuzamura uturere twazaga inyuma mu mihigo
Guverineri Munyentwari yijeje kuzamura uturere twazaga inyuma mu mihigo

Guverineri Munyantwari Alphonse yabitangaje nyuma y’umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’uwo asimbuye ku buyobozi bw’iyo ntara, Madame Mukandasira Caritas, tariki ya 11 Ukwakira 2016.

Agira ati “Tuzafasha uturere guhoza ijisho ku mihigo ariko tuzanakomeza kutuba hafi kugira ngo buri wese yubahirize inshingano ze duhereye ku muturage kugeza ku muyobozi.”

Ni nyuma yaho mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, uturere tune muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, twaje inyuma y’umwanya wa 20.

Aka Rubavu kari ku mwanya wa 21, aka Nyabihu kari ku wa 23, aka Karongi kari ku wa 25 naho aka Rutsiro kari ku wa 29.

Munyantwari yavuze ko azaharanira ko iterambere ry’intara rihera mu muryango, abawugize bakicara bakiha intego, Leta ikabunganira.

Munyantwari yari amaze imyaka irindwi ayobora Intara y’Amajyepfo, uwo asimbuye, Mukandasira yari ayoboye Intara y’Iburengerazuba imyaka itatu.

Mukandasira yasabye Guverineri Munyentwari kunoza ibitaranogejwe neza
Mukandasira yasabye Guverineri Munyentwari kunoza ibitaranogejwe neza

Mukandasira yavuze ko hari bimwe mu bibazo bicyugarije abaturage bigomba guherwaho. Yanagaragaje imishinga minini yari itararangira igomba gukurikiranwa ikabyazwa umusaruro, irimo umuhanda wa Karongi-Rubavu.

Harimo kandi mahoteri atangiye kubakwa n’ayendaga kurangira n’ikaragiro rya Mukamira ryuzuye rikaba ritaratangira gukora.

Agira ati “Haracyari abaturage bangirijwe imyaka hirya no hino batarishyurwa, ubukungu dufite ntibujyanye n’ubwiyongere bw’abaturage bacu, baracyakeneye kwigishwa kuboneza urubyaro.”

Ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi b'uturere n'ab'inzego zishinzwe kubungabunga umutekano
Ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent yabwiye Guverineri Munyentwari ko agomba kwita ku mahirwe iyi ntara ifite bakayabyaza umusaruro.

Agira ati “Iyo urebye amahirwe ari muri ino ntara ntibihura n’imibereho y’abayituye.

Muzi ikibazo y’imirire mibi ifite, kugira abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene, ni uguhera rero kuri aya mahirwe hakemurwa ibi bibazo.”

Yakomeje agaragaza ko intara y’Iburengerazuba ariyo ya mbere yeza cyane ibihingwa ngandurabukungu, nka Kawa n’Icyayi no kugira ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Karibu saana Munyentwari mu burengerazuba, aya nia amahirwe y’imboneka rimwe. Uyu Mugabo njye ndamuzi kuko nakoreye mu majyepfo none nkaba ngize amahirwe yo kongera gukorera muntara ayoboye.
mbere gato nabwiraga bagenzi banjye ko tugize amahirwe tukabona Umugabo nka Munyentwari, byibura hari aho intara yagera ugereranyije n’amahirwe y’ubukungu ifite.
Aba Mayors n’abaturage tuzamuhe amaboko bityo intara yacu itere imbere.

DIDI yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Nibyokoko twaridukeneye abayobozi bahiga kd bakesa imihigobahize ubundi igihugu cyacu kigakomeza gutera imbere kd bagebabikora nibatabikora babiryozwe,ntampamvu yokubeshya abaturage babanyarwanda.

Nd.felicien yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Imana yo mu ijuru ijye iguha umugisha, warakoze mu majyepho mubyeyi.

Manudi yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Munyantwali ni umugabo,ni umukozi,ni inyangamugayo,ni umubyeyi,ni Imana y’i Rwanda.Bizwi natwe mu majyepfo tumubuze gusa Nyagasani ajye aha umugisha imirimo yerekejeho amaboko!Aho agiye barabonekewe nyuma yiminsi mike bazabona impinduka mu burengerazuba.

AYINKAMIYE yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka