Gutoza urubyiruko imiyoborere birurinda kwishora muri politiki y’urwango

Umuryango w’Urubyiruko ruteza imbere Imiyoborere Myiza na Demokarasi (RGPYD), uratangaza ko gutoza urubyiruko imiyoborere myiza birurinda kujya muri politiki y’urwango yoreka igihugu.

Justus Kangwage (iburyo) na Claudius Karahamuheto. Ifoto: Ububiko/Kigali Today.
Justus Kangwage (iburyo) na Claudius Karahamuheto. Ifoto: Ububiko/Kigali Today.

Byavugiwe mu biganiro ubuyobozi bw’uyu muryango bwagiranye n’abanyeshuri ba kaminuza ya UNILAK, ku wa 1 Kamena 2016, bigamije kongerera ubumenyi abanyamuryango bawo n’abakuriye amatsinda anyuranye, ku bijyanye n’amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi.

Umuyobozi wa RGPYD, Karahamuheto Claudius, avuga ko uyu muryango wita ku miyoborere kuko iyo ibaye mibi ari byo byoreka igihugu.

Agira ati “Iyo imiyoborere ipfuye, byose biba bipfuye. Ni yo mpamvu twafashe iya mbere ngo tubatoze bakiri bato kumenya amahame agenga imyoborere myiza, kuko ari bo bayobozi b’ejo, bityo bibarinde kujya muri politiki y’urwango yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Karahamuheto avuga ko ari uburyo bwo gutegura urubyiruko hakiri kare kugira ngo nibajya mu mirimo inyuranye irimo no kuyobora, batazatungurwa n’ishingano nshya.

Urubyiruko rwahuguwe ku miyoborere myiza.
Urubyiruko rwahuguwe ku miyoborere myiza.

Rebero Ange Arnaud, Umuyobozi w’Ihuriro (Club) ry’Imiyoborere myiza muri UNILAK, avuga ko ibi biganiro bibongerera ubushobozi nk’abakuriye abandi.

Ati “Biradufasha kuzamura ubushobozi bwo kuyobora neza bagenzi bacu dukuriye, bityo bikanadufasha kumenya uko tuzitwara hanze y’ishuri, cyane ko muri twe harimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni amahirwe rero tugize yo kongera kwihugura.”

Akomeza avuga ko icyifuzo ari uko bajya bahugurwa kenshi kuko kwiga ari uguhozaho, kugira ngo na bo bajye bahugurira abandi ibintu bazi neza kandi bifatika.

Kangwage Justus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (RGB), avuga ko abatinyaga politiki kubera isura mbi yo mu gihe gishize ubu byahindutse, ari yo mpamvu urubyiruko ruyitayeho.

Agira ati “Icyiza ni uko Abakoloni batumye politiki ibiha, ubu Abanyarwanda babagamburuje none [Politiki] ntikiri kubeshya, kuriganya no kurya iby’abandi, ahubwo politiki bikaba ari urubuga abantu bahuriramo bakaganira ku bibazo by’igihugu.”

Umuryango RGPYD ufite abanyamuryango 3211 muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye, ukaba ufite intego yo kwegera n’urubyiruko ku rwego rw’imirenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka