Guteza imbere umugore ni ukubaka umuryango ubereye umwana- Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko guha ubushobozi umugore ari uburyo bworoshye bwo kubaka umuryango ubereye umwana.

 Jeannette Kagame avuga ko guha ubushobozi umugore ari uburyo bwo kubaka umuryango ubereye umwana.
Jeannette Kagame avuga ko guha ubushobozi umugore ari uburyo bwo kubaka umuryango ubereye umwana.

Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro n’umwana w’umukobwa, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016.

Muri uyu muhango yanatangije ubukangurambaga ku muryango, bugamije gushishikariza abaturarwanda kugira imiryango abana bibonamo.

Yavuze ko ubu bukangurambaga bukwiye guharanira ko imibereho myiza igera kubawugize bose, ariko cyane cyane umwana akaba ariwe uza ku isonga.

Ati ”Kwita ku mugore n’umwana w’umukobwa ni cyo gisubizo kirambye kiduha ikizere ko twubaka umuryango ubereye umwana mu gihe turimo ndetse n’ejo hazaza.

Ubukangurambaga bw’umuryango wose bukwiye guharanira ko imibereho myiza yagera ku bawugize bose, by’umwihariko umwana akaba ariwe uza ku isonga”.

Yagarutse ku kibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda bakiri bato, kandi ababigizemo uruhare ntibahanwe uko bikwiye.

Yihanangirije abashora abana bato mu busambanyi bakabatesha amahirwe y'ejo hazaza
Yihanangirije abashora abana bato mu busambanyi bakabatesha amahirwe y’ejo hazaza

Yasabye ko inzego zibishinzwe zakurikirana iki kibazo, kugirango abashora abana mu busambanyi bubakururira gutwita bakiri bato, bajye bahanwa bose kandi bahabwe ibihano bikwiye.

Ati ”N’ubwo abakobwa bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwiteza imbere, nagirango twibuke ko abakobwa 7% by’abafite munsi y’imyaka 19 batwara inda bakiri bato!

Hari igihe umuntu yibaza niba ababihanirwa bangana n’uwo mubare. Ese ibihano bagenerwa byo bingana n’ingaruka aba bana bahura nazo? Turasaba ababishinzwe kubyigaho turebe ukuntu twagabanya icyo cyorezo”.

Nyirabazungu Eugenie wo mu Murenge wa Cyahinda, avuga ko abagore bo mu cyaro bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kwiteza imbere bagamije kugira imiryango myiza kandi ifite abana bayishimiye.

Yavuze ko abifashijwemo n’itsindaabamo yabashije kuguza amafaranga ibihumbi 20 arayakoresha, nyuma amuviramo amatungo ndetse aza no gukuramo ikibanza n’inzu abanamo n’umugabo we n’abana babo.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi hahembwe imigoroba y’ababyeyi yabaye indashyikirwa, umwe muri buri murenge ugize aka Karere.

Hanashimiwe kandi ba malayika murinzi, ndetse abaturage batishoboye borozwa inka ndetse banahabwa amafaranga azabafasha guhanga imishinga iciriritse.

Hashimwe ba Malayika Murinzi ndetse n'abagize imigoroba y'ababyeyi muri buri Murenge barahembwa
Hashimwe ba Malayika Murinzi ndetse n’abagize imigoroba y’ababyeyi muri buri Murenge barahembwa
Muri uyu muhango kandi abaturage batishoboye baremewe bahabwa Inka
Muri uyu muhango kandi abaturage batishoboye baremewe bahabwa Inka
Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru atanga ikaze mu Karere
Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru atanga ikaze mu Karere
Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirasafari Esperance avuga ijambo muri ibi birori
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance avuga ijambo muri ibi birori
Abayobozi b'Ingabo na Polisi bitabiriye ibi birori
Abayobozi b’Ingabo na Polisi bitabiriye ibi birori
Ibi birori byaranze n'imbyino nyarwanda z'abana b'abakobwa
Ibi birori byaranze n’imbyino nyarwanda z’abana b’abakobwa
Haririmbwe indirimbo zigaragaza agaciro umugore afitiye umuryango
Haririmbwe indirimbo zigaragaza agaciro umugore afitiye umuryango
Abayobozi bafatanyije n'abaturage gucinya akadiho bizihiwe
Abayobozi bafatanyije n’abaturage gucinya akadiho bizihiwe
Amakoperative y'abagore yamuritse bimwe mu bikorwa byayo
Amakoperative y’abagore yamuritse bimwe mu bikorwa byayo
Bamurikiye ibikorwa byabo Madame Jeannette Kagame yishimira intambwe bamaze gutera biteza imbere
Bamurikiye ibikorwa byabo Madame Jeannette Kagame yishimira intambwe bamaze gutera biteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka