Gusabisha umwana bimubuza uburenganzira bwe

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) itangaza ko abana bafite ubumuga n’abatabufite boherezwa n’ababyeyi babo gusabiriza babavutsa uburenganzira bwabo.

Hari ababyeyi bohereza abana cyangwa bakabitwaza mu gusabiriza (Photo: Internet)
Hari ababyeyi bohereza abana cyangwa bakabitwaza mu gusabiriza (Photo: Internet)

Muri gare ya Kimironko, uhasanga abana bafite ubumuga butandukanye, baba bahari buri munsi baje gusaba. Iyo ubarebye ubona batishimiye ibyo bakora, cyane ko badashaka kuganira n’itangazamakuru.

Umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi ugenda ukururuka kuko igice cye cyo hasi kidakora, avuga ko ava mu rugo, mu Murenge wa Kinyinya, saa kumi za mu gitondo aza gusaba.

Aba aherekejwe na mushiki we w’imyaka 10 waretse kwiga, ari na we ushobora kuganiriza umuntu, avuga ku buzima babamo.

Agira ati “Iwacu turi abakene, papa yaradutaye kandi mama ntacyo ashoboye gukora. Musaza wanjye yahanutse mu mugongo bamuhetse avunika umugongo, ni ko yamugaye. Tuza gusaba ngo turebe uko twabaho.”

Undi ufite ubumuga wacitse akaguru ati “Nza gusaba kugira ngo tubone icyo kurya. Iyo naje mama aba azi aho ndi kandi amafaranga mbonye ndayamuha akayahahisha.”

Uyu mwana w’imyaka umunani, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Iyo yize mu gitondo, ku mugoroba ngo anyura mu rugo akabika udukoresho twe agahita ajya gusaba.

Umuyobozi w’akagari ka Kora, umurenge wa Gitega muri Nyarugenge, Francine Mukantwari, avuga ko abafashwa bakagombye no gukurikiranwa.

Ati “Abafashwa mu kagari batoranyirizwa mu nteko y’abaturage haherewe ku bababaye cyane. Nk’abana bakomeza gusabiriza iwabo barafashijwe mbona ari uburangare bw’ababyeyi n’abayobozi, twakagombye kubakurikirana, bakagirwa imana zabafasha guhindura imyumvire.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ababyeyi ari bo bashora abana.

Ati “Ibi ni ukwica umwana mu mutwe kuko bituma akura yumva nta kindi yashobora gukora atari ugusaba kandi yakwiga ibimworoheye akibeshaho. Ni imyumvire igomba guhinduka kandi ababyeyi batikosora bakaba bafatirwa n’ibihano.”

Uyu mugabo ukorera muri gare ya Kimironko, avuga ko ajya abona ababyeyi b’abo bana baje kubareba.

Ati “Umubyeyi araza akaka wa mwana amafaranga amaze kugira, bivuze ko aba yamugize igikoresho cyo gusabiriza. Ni umuco mubi kuko bituma umwana ahora ararikiye amafaranga, umwana ucyura ibihumbi bine cyangwa bitanu buri munsi, kubireka biragoye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, avuga ko hari abanga kureka gusaba kandi bafashwa.

Ati “Tuzi abana tuba twarahaye utugare bifashisha mu kugenda ariko bakatwihorera, abo twubakiye iwabo ndetse duha n’amafaranga yo kubatunga ariko bakanga bagasaba. Tugiye kubihagurukira, babarurwe, ni biba ngombwa abinangira bajyanwe mu kigo ngororamuco.”

NCPD ivuga ko kugeza ubu umubare w’abana bafite ubumuga basabiriza utazwi, ariko ngo bagiye kubarurwa bityo hanamenyekane ibibazo bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka