Gufotora bya kinyamwuga bimubeshejeho

Dusabe Gabriel, umunyabugeni akaba n’umufotozi wabigize umwuga, avuga ko gufotora ari umwuga uteza imbere uwukora neza kandi awukunze.

Dusabe Gabriel ni umufotozi wabigize umwuga
Dusabe Gabriel ni umufotozi wabigize umwuga

Dusabe w’imyaka 41, avuga ko bimwe mu byamuteye inyota yo kumenya gufotora, ari uko yiga mu mashuri y’isumbuye yabonaga amafoto agaragaza u Rwanda, agasanga yafotowe n’abanyamahanga gusa.

Avuga ko mu mafoto yabonaga, harimo ayo yabonaga agaragaza nabi u Rwanda, akifuza kuzajya afotora asa neza.

Ifoto igaragaza ubwiza bw'u Rwanda
Ifoto igaragaza ubwiza bw’u Rwanda

Yagite ati”Ibi byatumye niyemeza kuba umunyarwanda ukora umwuga wo gufotora nkajya ngaragaza ubwiza bw’igihugu cyanjye nk’umunyarwanda.”

Dusabe akomeza avuga ko ku bw’inzozi yari afite byamuteye imbaraga zo kujya kwiga gufotora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’imyaka umunani akora uyu mwuga, avuga ko uyu munsi amaze kugera kuri byinshi, kuko abikora nk’umwuga w’ibanze.

Dusabe usanzwe ari n’umunyabugeni, avuga ko umwuga we utuma abasha gufasha abana b’imfubyi, abigisha ibijyanye n’ubugeni bikabafasha kwibeshaho no gukomeza amashuri.

Abagera kuri 19 amaze kubigisha gukora ibishushanyo bitandukanye, amakarita n’imitako bikozwe mu mpapuro ziba zajunywe zitwa ko nta gaciro zigifite.

Amakarita y’imitako atandukanye bakora aba agurishwa amafaranga ari hagati ya 1500frw na 2000frw.

Mu bugeni yigisha abana b'imfubyi bakora inkuru zishushanyije hakoreshejwe impapuro zajugunywe
Mu bugeni yigisha abana b’imfubyi bakora inkuru zishushanyije hakoreshejwe impapuro zajugunywe

Imishinga mito Dusabe afite yagiye akomora muri uku gufotora, avuga ko ubu ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati”Kuba narageze ku nzozi zanjye ni ikintu nishimira kandi cyanteje imbere, kimfasha no kwita kuri aba bana b’imfubyi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Dusabe Gabriel yabaye umufotozi mu biro by’umukuru w’igihugu igihe cy’imyaka ibiri.

Yagiye anafotora amafoto atandukanye ubu usanga yifashishwa mu bukerarungendo n’ibigo nka RDB, Rwandair n’ibindi. Avuga ko ibi ari ishema kuri we.

Ifoto igaragaza imirima y'icyayi
Ifoto igaragaza imirima y’icyayi
Ubuvumo bwa Musanze
Ubuvumo bwa Musanze

Dusabe avuga ko mu bijyanye n’ubugeni ndetse n’amafoto bikorerwa mu Rwanda, abanyarwanda batarabiha agaciro cyane.

Abasaba guha agaciro ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, bikorwa n’abanyarwanda, bakabiteza imbere, aho kujya bimenywa n’abanyamahanga gusa.

Abagore banura ikawa
Abagore banura ikawa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka