Gitifu w’Akarere ka Gakenke yeguye ku mirimo ye

Kansiime James wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke yeguye kuri iyo mirimo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2017.

Kansiime James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Gakenke
Kansiime James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke

Kansiime James yeguye abinyujije mu ibaruwa yandikiye inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke asaba kwegura ku bw’impamvu ze bwite.

Ayo makuru yemejwe na Hitimana Telesphore, Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Gakenke, wabwiye Kigali Today ko bari bukore inama idasanzwe ikaba ariyo izemerezwamo iby’ubwegure bwa Kansiime James.

Kansiime James yeguye mu gihe we n’abayobozi bane bakoranaga bakurikiranwe n’ubutabera ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko mu buryo butubahirije amategeko.

Ibyo ngo babikoze ubwo hubakwaga ikigo nderabuzima cya Minazi kiri mu Karere ka Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Gd!abwo yabanje kubitekerezaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

nabe aruhutse kdi akomeze gukorerigihugu

bugingo yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

ese kombona abayobozi bamwe nabamwe bagenda bikura kumirimo yabo, ese nuko abarinshingano baba barahawe batazizi bazigeramo zikabananira ? cg nuko baba bamaze kubona haribyo bangirije cg banyereje bagatangira guhimba uburyo bwoguhunga kubisobanura? nkumuyobozi w’akarere wegura kubera ngo asinda. Hagakwiye kujya hashyirwaho intore zatojwe neza kurusha izindi ndetse zakiriye namasomo zahawe ubundi bakadufasha kuzamura igihugu cyacu tubarebeyeho.

alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Mayor wa Nyaruguru nawe azegure kuko ntacyo amariye abaturage azi kuvuga ibyo adakora gusa no gutonesha bamwe.

Nyaruguru yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Abaturage ba Minazi nibo babigenderamo kuko Minazi yabaye akarima k’abaryi.

Kerry yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Mbanje mbasuhuza muraho neza amakuru, gitifu yihangane nubwo ariwe wabisabye murakoze.

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Uyumugabo nabe aruhutse kuko yabaye imbarutso yo gutuma Akarere kacu kadindira

alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Nibegure, yenda abashomeri twabona akazi. Gusa bage bakorerwa ubugenzuzi bwimbitse harebwe niba nta mitungu y’igihugu baba bajyanye.

MBIGIRENTE Frank Alphonse yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka