Gisozi: Gaz yaturitse yangiza ibintu by’agaciro k’asaga Miliyoni 3.8Frw

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habereye impanuka ya Gaz yaturitse, inzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse irakongoka, hangirika ibintu bifite agaciro k’asaga Miliyoni 3,800,000Frw.

Gaz yaturitse ituma habaho inkongi y'umuriro
Gaz yaturitse ituma habaho inkongi y’umuriro

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aho Gaze yaturitse ubwo bari bayitetseho, inzu y’uwitwa Kubwimana Martin yakodeshwaga na Kabagwira Clarisse irangirika, ndetse n’ibikoresho byari birimo gusa ku bw’amahirwe ntawe yahitanye ngo ahasige ubuzima.

Ati “Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi, ku bufatanye n’abaturage bashoboye kuzimya umuriro utarangiza inzu yose”.

Inkongi yatewe n’iyi gaze yangije igisenge, Telefone imwe, Televiziyo imwe ya Flat, matola ebyiri, ivalisi y’imyenda yuzuye, intebe imwe, amafaranga ibihumbi 50,000Frw, byose bivugwa ko bifite agaciro ka 3,800,000Frw.

ACP Rutikanga avuga ko inzu yahiye nta bwishingizi yari ifite bw’inkongi, ku buryo nyuma y’impanuka sosiyete y’ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.

Inzu yangiritse bikomeye
Inzu yangiritse bikomeye

ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.

Ikindi yibukije abakoresha gaze ni ukujya batekera ahantu hadafunganye cyane, ndetse bagafungura amadirishya kugira ngo aho batekeye haboneke umwuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hakenewe ubwishingizi rusange bwa kwiyongera kugiciro cya gaze, uyikoresha wese akana yishinganye.

Gatete Clément yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka