Gisozi-Beretware: Imodoka igonze inzu zirasenyuka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023, ahagana saa mbiri, imodoka y’uruganda rukora ibinyobwa (Skol) ifite plaque nimero RAF486C yo mu bwoko bwa Minibus, yasekuye inzu z’abantu babiri, abari bazirimo bararokoka.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo
Iyi mpanuka nta muntu yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo

Inzu zasenyutse ni iya Rwagasana Vianney (bita Yapani) hamwe n’iy’umuhungu we witwa Safari, zikaba zicururizwamo butiki y’ibyo kurya, iduka rya Airtel hamwe na ’Cantine’ y’imigati n’icyayi.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Beretware mu Mudugudu w’Agasharu mu Kagari ka Musezero, ngo yatewe no kubura feri kw’iyo modoka yari yaje gusura akabari kari haruguru yaho, nk’uko twabitangarijwe n’umukobwa wari uyitwaye.

Uwo mwari avuga ko yarimo kwinjira mu muhanda ashaka guterera, imodoka isubiye inyuma ihita ibura feri.

Ababonye iyi mpanuka iba, barimo Oscar Mugisha, bishimiye kuba umukobwa ucuruza serivisi za Airtel ndetse n’uwari utwaye iyo modoka barokotse, bakaba nta na hato bakomeretse.

Mugisha yakomeje agira ati "Muri Airtel twagiye dusanga umukobwa wari urimo nta kintu yabaye, twamukuyemo aseka, inzu y’imigati yo yari ifunze dusanga nta muntu wapfiriyemo, ariko inzu zo urabona ko zasenyutse."

Mugisha avuga ko ubuhaname bwo kuri Beretware ndetse no kuba umuhanda ari muto, ngo bituma hahora habera impanuka ku buryo nta mwaka ushobora gushira hatagongewe abantu cyangwa ibintu.

Mugisha yibuka ko mu gihe kitararenga imyaka ibiri, kuri Beretware hamaze kubera impanuka zigahitana uwitwa Yvonne n’uwari umukozi we, abanyegare babiri, umubyeyi n’umushoferi bakomeretse bikomeye, ndetse n’abamotari babiri ngo bahavanywe ari indembe.

Abaturiye Beretware basaba ko uwo muhanda washyirwamo ’dos d’âne’, ndetse ukaba wakongerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka