Gisagara: Hari abahinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni bifuza ko gitunganywa

Abahinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni barifuza ko cyatunganywa, kugira ngo na bo bajye bahinga beze, nta biza bibangiriza.

Ikizenga bise Soniya kiri ku buso bwariho imirima ibarirwa muri 200, kirobwamo amafi, ariko hari n'abakirohamamo bagapfa
Ikizenga bise Soniya kiri ku buso bwariho imirima ibarirwa muri 200, kirobwamo amafi, ariko hari n’abakirohamamo bagapfa

Abahinga muri iki gishanga, cyane cyane ahaherereye mu Kagari ka Mamba ho mu Murenge wa Mamba, iyo imvura yaguye ari nyinshi igishanga kirarengerwa, cyanakamuka abafite imirima yegereye ingarani (umuferege umanukiramo amazi y’umugezi wuhira iki gishanga) bagasanga umuceri wararengewe n’umucanga, ku buryo kongera gutera umushyashya bisaba kubanza kuwukuramo.

Imirimo yo gukura umucanga mu ipariseri imwe wuzuyemo kandi ngo itwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100, ahubwo akenshi aba arenga.

Jacqueline Nyirashumbusho, ari mu mirimo yo gukura umucanga mu mirima ye, ari na ko akora urukuta rw’imifuka irimo umucanga mu nkengero z’ingarani kugira ngo amazi yoye gukomeza kwinjira mu mapariseri ye yagize ati “Buriya hariya turimo turakora hari umuceri mwiza, ariko urabona ko nta n’akababi kaboneka. Huzuyemo umucanga.”

Yerekana ipariseri ihana imbibi n’iye yunzemo ati “Nk’uyunguyu agiye gutera inshuro ya gatatu. Umucanga uzamo akawukuramo akongera agatera nyamara wari ugeze ibagara. Umuntu areba kuhareka n’amafaranga aba yashoyemo, akagumya gushoramo andi, kandi ntagaruka.”

Uwitwa Théoneste Muragijimana na we ati “Nko muri iri hinga twahumbitse imbuto z’umuceri ziratwarwa, turongera turahumbika ziratwarwa. Tumaze guhumbika nk’inshuro zigera kuri esheshatu zitwarwa.”

Yunzemo ati “N’ubu nari mvuye gusura ngo ndebe uko bimeze, ariko nsanze n’ubundi wapi nta kigenda. Guhinga biragoye. Nk’ubu urabona ko bashyizemo imbaraga ngo bakuremo umucanga, ejo n’ubundi birongera. Biragoye.”

Abaturiye iki gishanga bavuga kandi ko nta gihe mu gihe cy’imvura nyinshi kitagiye gitwarwa, ariko ko iyo cyumukaga umuceri wakuraga, ukanera. Ikibazo cy’umucanga ujya mu mapariseri ngo cyatangiye mu myaka itatu ishize kuko wabaye mwinshi mu ngarani, ku buryo n’ubwo badahwema gukuramo uwo kubakisha, aho bakuye uwuzuye imodoka ngo hahita haza uwakuzura nk’enye.

Uyu mucanga kandi ngo uva mu misozi ikikije igishanga, cyane cyane ahubatse, nk’uko bivugwa n’uwitwa Jean Pierre Mutangana.

Agira ati “Muri 2020 hari hazima. Ikiri gutera ibi byose ni za ruhurura bagenda bubaka ahari imidugudu, zimanura amazi yose hamwe n’imicanga. Mbere byafatwaga n’imisozi, ariko ubu nta hantu amazi agihagarara.”

Mu gace k’igishanga cya Nyiramageni gaherereye mu Kagari ka Mamba hari n’ahantu hikoze ikizenga cy’amazi kinini, ku buso bw’ahari imirima ibarirwa muri 200, abahaturiye bise Soniya. Iki kizenga ngo cyiremye muri 2010, kandi uretse kuba cyaratwaye imirima, hari n’abajya bakirohamamo, bagapfa.

Iyi na yo ni indi mpamvu ituma usanga abahaturiye bose bagira bati “Dukeneye abadukorera iki gishanga kikongera kigatungana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko iki kibazo bakizi kandi bari kugishakira umuti.

Ati “Igishanga cya Nyiramageni kugenda ukagera ku Kanyaru turateganya kugitunganya. Umushinga wo gutunganya mu nkengero zacyo waratangiye, ku bufatanye n’umushinga SAPMP wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kandi hazitabwa no ku mazi ndetse no ku miyoboro yayo.”

Akomeza agira ati “Hari n’undi urimo gushakirwa amafaranga wa Giseke uzatunganya inkengero z’igishanga ukanatunganya igishanga nyiri izina guturuka mu Murenge wa Ndora kugera kuri Nyiramageni.”

Meya Rutaburingoga yongeraho ko muri rusange hazatunganywa hegitari zisaga 600 kandi ko bitarenze umwaka utaha iyi mishinga yombi izaba yaratangiye neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka