Gisagara: Ahataragera amashanyarazi telefoni zasimbuye udutadowa

Hari abatuye mu bice bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Gisagara bavuga ko urumuri rwa terefone ari rwo babaye basimbuje urw’agatadowa.

Barasaba amashanyarazi
Barasaba amashanyarazi

Aba baturage bifuza ko na bo bakwibukwa kuko ngo babona barasigaye inyuma, bikaba bigira n’ingaruka ku myigire y’abana babo usanga na bo bifashisha urumuri rwa terefone kugira ngo babashe gusubiramo amasomo.

Nk’abatuye mu gace k’Umudugudu wa Rugunga kataragezwamo amashanyarazi, aha akaba ari mu Kagari ka Mamba mu Murenge wa Mamba, usanga bibaza icyabuze ngo na bo bayagezweho kuko ari bo bonyine basigaye, amapoto y’amashyanyarazi akaba agarukira ruguru gato y’aho batuye.

Usanga bagira bati “Ni ukuvuga ngo umuriro waraje ugarukira ku gasantere ku isoko. Umuhanda dutuyeho wa mbere (ubaze uturutse ku gishanga) n’uwa kabiri ni yo yonyine isigaye itaragezwaho amashanyarazi. Twagerageje kubyibutsa kenshi batwizeza ko bazabikemura, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.”

Banavuga ko hari umuhanda bahanze mu myaka itatu ishize bizezwa ko uzanyuzwaho ibiti bibazanira amashanyarazi, na bwo bagategereza bagaheba.

Ikibahangayikishije kurushaho ni imyigire y’abana babo kuko usanga bifashisha urumuri rwa terefone mu gusubiramo amasomo ndetse no mu gukora imikoro baba batahanye. Urugo rutahamo abana nka batatu cyangwa bane bo usanga bibagora kurusha kuko habaho gutegerezanya, uhawe terefone bwa nyuma akaryama bitinze, kuzabyuka ngo ajye ku ishuri bukeye bikabanza mumugora.

Hari n’abajya gucumbika kwa bene wabo bafite amashanyarazi mu gihe cy’ibizamini bya Leta nk’uko bivugwa n’uwitwa Goreth Nyirahabimana.

Ati “Nk’umwaka ushize bari mu bizamini bya Leta, kuko mfite babiri ubu bari mu wa kane w’ayisumbuye, barinze kuva mu rugo bajya gucumbika, kugira ngo babashe kwiga neza, banabashe gukora ibizamini neza.”

Ku kibazo cyo kumenya impamvu ababyeyi badashakisha amatara yifashisha imirasire y’izuba kugira ngo abana bayifashishe, uwitwa Angelique Manariyo yagize ati “Njyewe itara rya Tubura nararifashe, ariko mu gihe gitoya riba rirapfuye. Nta hantu warikoresha, n’ubyiyemeje araza akaguca amafaranga ibihumbi bitanu, yamara kuva aho rigahita ryongera rigapfa.”

Akomeza agira ati “Nkatwe twararebye tubona ibyo nta terambere bitujyanamo ahubwo biduhombya, duhitamo kuba tubyihoreye. Ubu dukoresha utu duterefone, tukamurika mu nzu, waba ufite umwana ukakamutiza agasubiramo amasomo.”

Terefone na zo kubasha kuzisharija ntibiborohera kuko bazijyana mu baturanyi batuye ahageze umuriro, rimwe na rimwe bababura bakajya gushakisha ababaca igiceri cy’ijana kugira ngo babibakorere.

Manariyo ati “Gusharija muri ubu buryo bidutera impungenge kuko amaterefone amwe ahapfira andi akahibirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko mu myaka ibiri nta hazaba hasigaye hataragezwa amashanyarazi mu Karere ayobora.

Agira ati “Twabaruye imidugudu isigaye yose, ku buryo bizakorerwa rimwe. Hari umushinga duhuriraho n’Akarere ka Huye na REG witwa RUEAP, ari wo uzafasha mu kugeza amashanyarazi ahasigaye hose. Ntibishobora kuzarenga imyaka ibiri 100% tutarigezeho.”

Kuri ubu mu Karere ka Gisagara, umuriro w’amashanyarazi wamaze kugezwa ku bagera kuri 80.79%, kandi abafite amashanyarazi yo ku mirongo migari ni 55.76%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka