Gisagara: Abasenyewe n’iyubakwa ry’umuhanda binubira gutinda kwishyurwa

Abatuye mu Karere ka Gisagara bishimira umuhanda ugana iwabo washyizwemo kaburimbo, ariko muri bo hari abinubira kuba bagisiragira bashaka amafaranga yo gusana inzu zabo zangiritse.

François Uwihoreye n'umuryango we batuye mu nzu yamaze gusenyuka uruhande runini
François Uwihoreye n’umuryango we batuye mu nzu yamaze gusenyuka uruhande runini

Mu bavuga ko bamaze igihe basiragira, harimo uwitwa François Uwihoreye. Hamwe n’umuryango we, aba mu nzu utabona ngo ukeke ko hari abayituyemo kuko urebye yamaze gusenyuka, hakaba hasigaye ko ihirima uko yakabaye.

Avuga ko bagitunganya umuhanda yahise isenyuka, ariko nanone bitangana n’uko byifashe ubungubu, kandi ko abakoraga umuhanda bari babonye ko kuyibamo ari ugushyira ubuzima mu kaga, maze bamukodeshereza iyo kubamo.

Agira ati “Hari abantu babona tuyisohotsemo bakavuga ngo ese muba aho? Ngo ntimutinya urupfu. None se twajya he ko nta handi dufite? Ubundi Umushinwa yari yankodeshereje mu gihe cy’amezi ane, umuhanda urangiye arambwira ngo ahasigaye ni ah’Akarere. Mpera ubwo niruka, kugeza na n’ubu.”

Asobanura ko ubundi ajya kwishyuza bari bamubwiye ko agomba gushakisha ibya ngombwa by’ubutaka, ariko ko n’aho yabiboneye hashize imyaka hafi ibiri asiragira ku Karere.

Ubwo aherukayo bwo ngo yagiye ashaka umuyobozi w’Akarere ngo abe ari we agezaho ikibazo cye, yakirwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, na we amugeza kuri serivisi ibishinzwe, ariko na n’ubu nta gisubizo arabona.

Ati “Diregiteri arambwira ngo idosiye yanjye ikomeza kuboneka mu zitujuje ibya ngombwa. Ngo agiye kuyijyanira, azabikurikirane banyishyure. Ariko hashize ukwezi n’igice na bwo ntacyo arambwira.”

Uwitwa Amonalie Nyinawumwami, we inzu ye yasenyutse urubaraza, amategura aramenagurika andi ava mu mwanya wayo ku buryo inzu isigaye iva, ndetse n’igikoni kigiye gutembagara. We inzu yabaye ayivuyemo, ariko ababazwa cyane n’umukecuru witwa Gratia kuko igisenge cy’inzu ye cyarobotse, ubu akaba aba mu gikoni.

Agira ati “Abatarishyuwe ni benshi! Uyu murongo wose kugera ku Gisagara baracyari benshi batishyuwe, kandi badutumye ibya ngombwa byose turabitanga. Duhora kuri serivisi y’ubutaka bakatubwira ngo ntibiratungana. Ejobundi ho baravuze ngo ntituzongere kugira ikindi tubabaza ngo amafaranga yacu afitwe n’abagomba kuyatanga. Baduhaye mu kwa 12, mu kwa mbere, gutyo gutyo.”

Uwitwa Pascal Niyitegeka na we ati “Twahamagaraga ushinzwe ubutaka ku Karere, akatubwira ngo ikibazo cyanyu nkirimo. Umwaka urarangira. Uyu ni uwundi twinjiyemo, amafaranga na n’ubu twarategereje twarahebye. Njyewe hangiritse igikoni no muri salon, bari bambariye ibihumbi 210.”

Ikirushaho kubabaza abatarishyurwa ni uko uko inzu zabo zari zimeze habarwa ibyo bazishyurwa kugira ngo zisanwe atari ko bikimeze kuko zarushijeho gusenyuka, n’ibiciro by’ibigomba kwifashishwa mu gusana bikaba byarazamutse.

Inzu François Uwihoreye atuyemo hamwe n'umuryango we yasenyutse uruhande
Inzu François Uwihoreye atuyemo hamwe n’umuryango we yasenyutse uruhande

François Uwihoreye uvuga ko yari yarabariwe Miliyoni eshanu ati “Igiti icyo gihe cyaguraga inoti y’igihumbi, ariko ubu kigura 2500. Amabati yari ku bihumbi bitandatu, ubu ryageze mu 7800. Umufundi yari ari kuri bitatu, ubu ari kuri bitanu. Umuyede ubu ari kuri 2500.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko abagombaga kwishyurwa ku bwo gutunganya umuhanda wa kaburimbo ugana ku Karere ka Gisagara bishyuwe, abasigaye bakaba ari abari bafite ubutaka butabanditseho.

Asaba rero ko abamaze kubibona bakaba batarakemurirwa ibibazo bamwegera, akabafasha.
Yagize ati “Bazaze bandebe, mbafashe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka