Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 Mudaheranwa Juvenal wayoboraga Akarere ka Gicumbi n’abamwungirije bose beguye ku mirimo yabo.

Mudaheranwa Juvenal wegujwe ku mirimo
Mudaheranwa Juvenal wegujwe ku mirimo

Aya makuru yashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney aho yatangaje ko aba bayobozi beguye kubera imikorere mibi yabarangaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yari Muhizi Jules Aimbable naho Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, akaba yari Benihirwe Charlotte.

Aba bayobozi beguye bakurikira Meya wa Rusizi wavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntakundi ariko nabonaga bakora uko bashoboye ,gusa batindaga gukemura ibibazo bagezwagaho ,imicungire y’ibigo by’amashuri yo yari yabarenze kuko ntabwo babigeragamo,ahubwo ugasanga aho kwimura mu bigo abakozi bashinzwe imitungo baba barayigize iyabo ,bakayibarekeramo imyaka igahita indi igataha ,ubundi umuyobozi wese agomba kujya kuri kuri terrain akamenya ibibazo bihari bakishinga abamunzwe aho kwishinga ababaha raporo kuko abenshi baba baramunzwe na rushwa,iyo umuntu amaze igihe mukazi kanjyanye numutungo ageraho akawitiranya nuwe.

aline yanditse ku itariki ya: 1-06-2018  →  Musubize

Nta kundi na nyina w’undi abyara agahungu. Ni baze tubakire muri iyi si yo kurya umucanga.

FRED yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka