Gen Semugeshi wa FDLR yageze mu Rwanda

Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, zagejeje mu Rwanda Brig Gen Semugeshi Cômes washakwaga n’ Ingabo za Congo.

Monusco yamugejeje mu Rwanda kuri uyu wa Kane, imushyikiriza komisiyo ishinzwe kwakira abarwanyi bataha mu Rwanda.

Brig Gen Semugeshi Comes yagejejwe mu Kigo cya Mutobo gishinzwe guhugura abasirikare bagiye kuva ku rugerero
Brig Gen Semugeshi Comes yagejejwe mu Kigo cya Mutobo gishinzwe guhugura abasirikare bagiye kuva ku rugerero

Monusco yamuzanye nyuma y’uko Abanyecongo bashakaga ko ajyanwa gufungirwa i Kinshasa.

Brig Gen Semugeshi yagejejwe mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze. Azahaherwa amasomo azamufasha gusubira mu buzima busanzwe, anahabwe amafaranga azaheraho atangira ubuzima.

Jean Sayinzoga, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero yari yatangarije Kigali Today ko Abanyecongo bashaka kujyana Brig Gen Cômes Semugeshi i Kinshasa kubera ibyaha bamukurikiranyeho.

Yavuze ko ubu ari uburyo Abanyecongo bakoresha mu kugumana abasirikare bakuru ba FDLR, bashaka gutaha mu Rwanda.

Yatanze urugero rw’ abasirikare 20 bo mu rwego rwo hejuru ba FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Congo bashaka gutaha mu Rwanda.

Ku wa 27 Gashyantare 2017 nibwo Brig Gen Semugeshi yishyikirije Monusco ahitwa Kicanga, ashaka gutaha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

arikose muri kuki bamwi murimkwigira umuvugizi we?haruwo yatumye cg yasabye akazi igihugu nikibona kimukeneye kizamuha akazi kdi nikibona kitamukeneye azasubizwa mubuzima busanzwe kuko nzineza yuko atatashye aje gukomereza akazi mugihugu mpamya yuko yatahutse aje kwiruhukira koko yabonaga ntacyo arwanira rero tureke ibindi

rwanyonga rwabugiri yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ngo uwamusubiza mu kazi?ingabo zacu zifite ba viongozi beza kandi bashoboye uriya rero agiye yava ku izima niyemere ayoboke ahubwo ahamagare na bene wabo baze naho RDF ntiyabuze ingabo

Bravo yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ngo uwamusubiza mu kazi?ingabo zacu zifite ba viongozi beza kandi bashoboye uriya rero agiye yava ku izima niyemere ayoboke ahubwo ahamagare na bene wabo baze naho RDF ntiyabuze ingabo

Bravo yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Mujye mufata ibintu nimubivuga ntimugashake kwinjira aho mutagera kuguma mu kazi se murebe imyaka afite dabor dukeneye aba Genelar bakiri bato ikindi se azi aho u Rwanda rugeze nyuma yimyaka amaze mumashyamba?ibindi ni leta ibizi icyo igomba gukora kuriwe

cameroun yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

natahe ave mwishyamba aze twubake urwanda
ntakiza kiba mwishyamba

de yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Mwiriwe!
Reka nibarize uriya uvuga ngo Semugeshi aramutse ashatse kuguma mu kazi,.... akazi se afite ni akahe ko karangiranye n’igihe batsindwaga bagakizwa n’amaguru bagana muri Za¨re (Congo y’ubu). Ahubwo yarakwiye kuramya u Rwanda rumwemeye rutamubajije aho yari ari n’icyo yakoraga!!!! Leta y’ubumwe ni inyampuhwe, kandi na Semugeshi arabizi mwimuvugira we icyo ashaka ni ukwiruhukira akagerageza kuramira ibishoboka n’igihe yataye!!! Tumwifurije ishya n’ihirwe mu rwamubyaye!!!!
BAVUGA

Bavuga Charles yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Nonese buriya ,uyu,musilikare aramutse ashatse kuguma mukazi byakunda akanagumana rack rye ? buriya ariko najya mukiruhuko azahabwa ibigenerwa ba gen (kuko nta gen ,usezererwa ahubwo ajya mukiruhuko kubera impamvu runaka)

alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

NONE SE KUKI BATAMUSHYIZE MUGISIRIKARE
NGO AKOMEZE AKAZI
GENERAL MUZIMA

Imbwa yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

ubundi barushwa n’ iki koko? Batashye

xcvzxc yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

NIBATAHE KUKO u Rwanda namahoro natwe turabakumbuye

YASSIN yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka