Gatsibo: Abaturage barishimira ibiro by’akagali biyubakiye

Abaturage b’Akagari ka Mpondwa, Umurenge wa Gitoki biyuzurije ibiro by’Akagari byatwaye 18,000,000, binyuze mu miganda ndetse n’ubushobozi bwabo badasabye Leta ubufasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpondwa, Benimana Jean Claude, avuga ko ubusanzwe Akagari nta kibanza kagiraga biba ngombwa ko abaturage bishyira hamwe barakigura mu mwaka wa 2012, kugira ngo bave mu bukode.
Nyuma ngo hatangiye urugendo rwo kubaka inyubako ndetse iranuzura ariko idakoreye amasuku kuburyo yakorerwamo.

Avuga ko kubera ubushake bw’abaturage, biyemeje ko batagomba kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29 badafite Akagari kabo, kubakwa mu mezi abiri gusa.

Yagize ati “Jye byarandenze kuko abaturage ba hano batandukanye n’ahandi nagiye nyobora, bafitiye ubuyobozi ikizere kuko ntawe twasabye gukora ikintu runaka ahubwo nibo bansabye kubemerera Akagari kakubakwa neza, bamwe bahise bitanga uw’inzugi, uw’amadirishya, uw’amarangi, uwa sima n’abandi amafaranga mu mezi abiri gusa umuhigo tuwugeraho.”

Avuga ko mu iyubakwa ry’aka Kagari nta ruhare ubuyobozi bwabigizemo kuko abaturage bari baratoye ubihagararira ikibuze akajya kugishaka mu Midugudu.
Ati “Mu by’ukuri abayobozi twari abagenzuzi babyo naho ubundi abaturage nibo babyigiryemo hari uwari uyoboye komite bari barashyizeho witwa Ngoboka Ignace, mu by’ukuri yabaye kuri iyi nyubako igihe cyose gishoboka hagira ibibura akajya mu Midugudu kubishaka, amanywa n’ijoro yabaga ari aha kugeza asoje igikorwa arakitumurikira.”

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bifuje kera kwiyubakira ibiro by’Akagari ariko bakagenda bananizwa n’abayobozi babaga bariho kuko ngo hari ubwo batanze imisanzu yo kubaka ntibamenye irengero ryayo.
Nyuma ngo babonye batakomeza kwizera abayobozi bahisemo kwitorera bamwe mu baturage bashingwa gukusanya imisanzu intego yo kwiyubakira Akagari igerwaho.

Ati “Kera abayobozi bari bariho twatangaga amafaranga noneho Akagari ntibakubake bigeze aho dufata umwanzuro wo gutora bamwe muri twe bakajya bakira amafaranga yo kubaka Akagari nibwo byatunganye.”

Avuga ko uyu muhate bawutewe n’uko bifuzaga kujya bahererwa serivisi ahantu heza kandi hisanzuye ariko nanone ngo no kunganira Leta mu kwigezaho ibikorwa bimwe na bimwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba abaturage bagira ishyaka ryo kwiyubakira ibiro by’Akagari bigaragaza ko bari mu rugendo rwo kwibohora bigira.

Avuga ko Akagari ka Mpondwa nta ngengo y’imari y’Akarere yigeze ijyaho ahubwo ari igikorwa cy’abaturage ubwabo akabashimira umuhate no kwigomwa bagize.

Yagize ati “Ni igikorwa abaturage bagizemo uruhare bonyine, navuga y’uko tuba twaje kubyifotorezaho nk’abayobozi nk’aho twagombye kuba twaratanze ingengo y’imari ahubwo tukaza tuje kubitaha, ni ibyo gushima. Biragaragaza nyine ko bari mu rugendo rwo kwibohora kandi bigira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka