Gasabo: Yishe umugore we amutegeye mu nzira

Ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego kivugwamo umugabo witwa Habyarimana Viateur wishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma.

Umuryango w’abo bombi utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Ruhanga, umudugudu wa Nyagacyamo.

Ipererza ry’ibanze ryerekanye ko bombi bari bafitanye amakimbirane, kandi ko Habyarimana yishe umugore we amutegeye mu nzira ndetse ahita atoroka.

Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu, hakomeje kumvikana impfu nyinshi hagati y’abashakanye, bapfa gucana inyuma, kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo cyangwa kuwukoresha nabi, maze bikaba intandaro y’ibyaha bikomeye birimo no kwicana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, kuri micro ya KT Radio yatanze inama ku miryango nyarwanda, mu rwego rwo gukumira impfu zisigaye zikunze kugaragara muri iyi minsi hagati y’abashakanye.

Ati "Impfu zirimo kuba hagati y’abashakanye ni ikintu kibabaje RIB yahagurukiye kandi irwanya, ikirwanya mu buryo bwo kwigisha abantu dufatanyije n’izindi nzego kubana mu buryo bw’amahoro, uburyo bakemura amakimbirane yabo ndetse iyo hari amakimbirane amaze igihe bananiwe gukemura icyo gihe tubagira inama yo kwegera ubuyobozi bukabafasha”.

Ati “Iyo ari ibyaha bikomeye byananiranye ku buryo byavamo ibyaha by’ubwicanyi cyangwa byavamo ibyaha byo gukomeretsa mu buryo bukomeje, tubagira inama y’uko begera RIB bakabimenyekanisha, bagashinganisha, ikabafasha”.

Dr Murangira kandi asaba abaturage kwegera ubuyobozi mu makimbirane ayo ari yo yose yabananiye gukemura mu muryango, bubafashe n’ibyanga begere RIB, kuko bitangira ibyo byaha ari bito, bigakura, nyuma bikaza kubyara ibyaha bikomeye birimo kwicana, bityo Ubugenzacyaha bujye bubikumira hakiri kare.

Amakuru avugwa na bamwe mu baturanyi b’uwo muryango, avuga ko abo bombi bari bamaranye imyaka icumi (10) ndetse banabyaranye abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka