Gasabo: Imurikabikorwa ririmo kwigisha abaturage ubuhinzi bwo mu rugo

Akarere ka Gasabo kahamagariye abantu kwitabira imurikabikorwa ririmo kuhabera mu gihe cy’iminsi itatu, ku matariki ya 26-28 Werurwe 2024, kugira ngo bahamenyere amakuru arimo n’uburyo bashobora guhinga mu rugo bakarwanya imirire mibi.

Abantu barigishwa uko bakora ubuhinzi mu ngo bugatanga umusaruro
Abantu barigishwa uko bakora ubuhinzi mu ngo bugatanga umusaruro

Ubu buhinzi hari abavuga ko bubinjiriza agatubutse, barimo Nyirahakiziyaremye Frida w’imyaka 46 y’amavuko, akaba atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Bukinanyana (iruhande rwa Controle Technique).

Nyirahakiziyaremye uhinga imboga mu mabase n’indobo zishaje cyangwa mu mapine yakoreshejwe, yaganiriye na Kigali Today agira ati "Hari igihe tugira dutya umuntu akaza akagura uriya murima ngendanwa ku mafaranga bihumbi 100Frw."

Nyirahakiziyaremye avuga ko ibase yuzuye seleri cyangwa izindi mboga, igurwa hagati y’ibihumbi 10Frw na 20Frw, ku buryo ku kwezi ngo ashobora gusarura amafaranga arenga ibihumbi 400Frw.

Ni imurikabikorwa rigaragarizwamo ibintu bitandukanye
Ni imurikabikorwa rigaragarizwamo ibintu bitandukanye

Imurikabikorwa ry’Abafanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gasabo (JADF), ryitabiriwe n’abakora ubuhinzi bwo mu mavaze, abakora ibintu bitandukanye birimo amavuta, amasabune, abadozi b’imyenda, abakora ibicanwa n’imbabura zibirondereza, abanyabukorikori b’ibintu bitandukanye n’abandi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, agira ati "Hari umuntu utazi ko yakwikorera isabune, ariko niyigerera hano azabona ko ibyo bishoboka. Hari utazi ko ashobora guhinga mu ivaze mu rugo cyangwa agafatanya imbaho agashyiramo itaka, agakora akarima k’igikoni."

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Gasabo, Enjeniyeri André Mutsindashyaka, avuga ko iyo mirimo y’ubuhinzi, ubudozi, ubugeni, ubukorikori n’indi, yigishijwe urubyiruko n’abagore bakennye, mu rwego rwo kurwanya ubushomeri, ku buryo uzahagera wese azahavana ibitekerezo n’ubumenyi byamufasha gutera imbere.

Imbabura zirondereza ibicanwa
Imbabura zirondereza ibicanwa

Enj Mutsindashyaka avuga ko amadini n’amatorero hamwe n’abikorera bafite ibyo bagezeho bahereye kuri duke, ari bo bazafasha ababagana kumenya uburyo bakwiteza imbere.

Akarere ka Gasabo na ko kavuga ko iri murikabikorwa, rizaba umwanya wo gutanga serivisi zikunze gusabwa n’abaturage cyangwa kubarangira aho bazisabira.

Ubukorikori ntibwatanzwe
Ubukorikori ntibwatanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka