Gasabo-Gisozi: Nyuma y’urupfu rw’abantu bane, ingo 700 zihise zimurwa

Nyuma y’imvura yaguye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, igateza urukuta kuridukira ku nzu yari irimo umuryango w’abantu bane bose bakitaba Imana, mu Mudugudu wa Kanyinya muri Gisozi, abaturanyi babo bagize ingo 700 basabwe guhita bimuka bitarenze amasaha 24.

Abantu bahise batangira kwimuka
Abantu bahise batangira kwimuka

Umuryango wa Aloys Ndorimana wose ugizwe na we, umugore n’abana babiri (umuhungu n’umukobwa) bitabye Imana, bakaba bari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Mushiki wa Ndorimana wo kwa sewabo witwa Musengimana Clementine, avuga ko abana na nyina ari bo bahise bitaba Imana, Ndorimana we akaba yapfuye ageze kwa muganga mu bitaro bya Kibagabaga.

Musengimana ati "Mama Nema (umugore wa Ndorimana) na Nema n’akana k’agahungu gakurikira Nema bahise bitaba Imana bagwiriwe n’igikuta cy’inzu, Papa wabo we ntabwo yahise apfa, Polisi iduhamagaye mu kanya itubwira ko na we yapfuye."

Umukingo wagwiriye inzu irimo abantu bane barapfa
Umukingo wagwiriye inzu irimo abantu bane barapfa

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline avuga ko abahaturiye bose bo mu midugudu ya Rukeri na Kanyina (bagize amasibo 13), basabwa kwimuka bitarenze uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.

Umwali agira ati "Hari ingo hafi 700 n’ubwo tukirimo kubarura, na bo basabwa kugenda bitarenze uyu munsi kuko byagaragaye ko ubutaka busoma inzu zikabagwa hejuru, turimo kubashakira ubushobozi (amafaranga yo gukodesha) kugira ngo bose bimuke babone aho bajya."

Umwali avuga ko utari bubone aho ajya byihuse kuri uyu wa Kane, aza gucumbika ku rusengero rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku Gisozi, rukaba rwemeye kuba ruhatije ubuyobozi.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru ko batiteguye guhita bimuka, kuko ngo ntaho babona bajya, bakaba basaba byibura ukwezi kumwe kugira ngo babanze bahashake, ariko Ubuyobozi bw’Akarere bwabahakaniye.

Umwali avuga ko uretse mu midugudu ya Kanyina na Rukeri, ingo zose muri ako Karere bigaragara ko zubatse ku butaka bushobora kuriduka, zisabwa kwimuka vuba na bwangu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kanobana jya umenya gutandukanya ibikorwa
Amatora uyahuza gute no kurengera ubuzima bwabari mu kaga?!?
Mureke kuyobya rubanda
Banza wishyire mu mwanya wumuryango wazimye! Ishyire mu mwanya wumuryango mugari bakomokamo .....

Akatari amagara bajya kwisoko nshuti ya njye!

Kora yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

abakodeshaga bo biroroshye bazakodesha n’ahandi. abatuye nabo bihangane haguma ubuzima. kubona umuryango uzima ntibikwiye gukinishwa. Gusa hajyemo ubuhanga n’ubumenyi mu bijyabye n’imyubakire. Niba haragenewe guturwa harebwe koko inzu zitashobora guhangana n’ibiza. murakoze kurokora ubuzima.
Rip to them.

ka yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

rip to them

fillette mugunga yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

mwiriwe.
Ikibazo gihari ni uko hano bavuga imidugudu ya rukeri na kanyinya yose ko igomba gusenywa naho ingenieur ushinzwe imyubakire wumurenge wa gisozi kaba arimo agenda ajonjoramo amazu makeya andi akayihorera mu gushyira towa ku mazu aherekejwe na daso númutwarasibo. ni ugusenya byose cyangwa ni ugusenya amazu adakomeye? Harimo amaranga mutima urabona n’ábakuru ba amasibo batumva ibyo bintu. Hazashyirweho indi commission de verification kandi bagaragaze neza imbibi záhagomba gusenywa bavuge neza niba ari umudugudu wose. Ariko ko muri kanyinya ahatari imanga hashahshe neza akaba ariho hibandwa kurusha mu katsata hahanamye kuriya na za mont kigali. Icyo abaturage basaba ni expropriation niyo yazaba nyuma yigihe ariko bamaze kubarurirwa imitungo yabo. Iyi miborogo y’abaturage twegereje amatora ya perezida wa repuburika ntiyari kwiye kubaho.

kanobana jean yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka