Gasabo-Gisozi: Abatowe basabwe gukumira ko abantu banyura ahatagituwe

Nyuma y’uko ibice bitandukanye by’Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo byimuwemo abari batuye ahabashyira mu byago, abayobozi bashya batowe basabwe gufatanya n’inzego gukumira uwanyura muri ayo matongo akagirirwa nabi.

Abaturage bitabiriye amatora ari benshi
Abaturage bitabiriye amatora ari benshi

Kimwe nk’ahandi henshi mu Gihugu, mu midugudu igize Umujyi wa Kigali habaye amatora yo kuzuza Komite Nyobozi z’Imidugudu, ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023.

Hatowe kandi n’abuzuza Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Umujyanama Rusange Uhagarariye umudugudu mu kagari, ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Umudugudu.

Mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, hatowe Umuyobozi mushya w’Umudugudu wa Ntora, Jeanne Muhimpundu, akaba asimbuye Nyirangirinshuti Valerie wari warasezeye ku mpamvu z’indi mirimo imugoye.

Muhimpundu akimara gutorwa, Umuyobozi w’Akagari ka Ruhango, Marcel Nyirishema yamusabye gukumira ko abantu banyura mu bice byimuwemo abaturage, mu rwego rwo kwirinda guhungabanyirizwa umutekano.

Nyirishema yagize ati "Buri wese aba agomba kuba ijisho rya mugenzi we, tugakumira icyaha kitaraba, umuturage yaba atabaje agatabarwa, abantu bakagira uwo muco wo gutabarana."

Ati "Natwe turashyiraho uburyo bwo gukumira ko abaturage baca mu nzira nka ziriya ziri ahantu hadatuwe, banyure ahantu hemewe mu nzira nyabagendwa."

Nyirishema avuga ko aharimo kwimurwa abaturage mu midugudu ya Rukeri, Kanyinya na Ntora muri ako Kagari ayobora, hagiye guterwa ibiti by’ishyamba.

Muhimpundu, nyuma yo gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Ntora, avuga ko azibanda ku mutekano, isuku, gukemura ibibazo by’abaturage no kubakundisha ubuyobozi.

Abayobora imidugudu muri Kigali basabwa kwirinda ahaboneka imyanda n’ibishingwe, aho baba bagomba gufatanya n’abaturage mu muganda w’Isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kugira isuku aho dutuye kandi abaturage tukaba aritwe bambere mu kwicungira umutekano

Jean yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka