Gasabo: Barashishikarizwa gusoma ibitabo bahawe kuko bizabafasha kujijuka

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, burasaba abatuye utugali 6 tugize uyu Murenge kubyaza umusaruro amasomero rusange bahawe n’Umuryango witwa Umuhuza ubifashijwemo n’inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO(CNRU) hamwe na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wungirije w'Umuhuza, Louis Ntabana, yashyikirije Umuyobozi w'Umurenge wa Rutunga, Nsabimana Matabishi Desiré, Isomero ririmo ibitano 4,235
Umuyobozi wungirije w’Umuhuza, Louis Ntabana, yashyikirije Umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, Nsabimana Matabishi Desiré, Isomero ririmo ibitano 4,235

Mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka ushize wa 2023, Umuryango Umuhuza utegamiye kuri Leta ukaba wita ku mibereho n’ubukungu by’abaturage, wateje imbere umushinga w’ikoranabuhanga mu masomero rusange kandi adaheza’ (Access to Digital and Inclusive Community Literacy Environment" ku nkunga ya Komisiyo ikorana na UNESCO.

Muri uyu mushinga hubatswe amasomero rusange mashya 3 yiyongera ku yandi 3 yubatswe n’uyu muryango muri 2021 ku nkunga ya Banki ya Kigali hatangwa n’ibitabo 2,484 mudasobabwa, intebe n’utubati.

Ibi bitabo biri mu ndimi zitandukanye Ikinyarwanda n’ Icyongereza, bikaba byifashishwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abato n’abakuru, bagasoma inkuru zirimo iz’abana n’izerekeye imirimo itandukanye ya buri munsi nk’ubuhinzi n’ubworozi.

Jolly Iribagiza, Umuyobozi ushinzwe Porogaramu mu Muryango UMUHUZA, agira ati, " Turashaka guteza imbere umuco wo gusoma nk’umuryango n’iterambere mu ikoranabuhanga atari Icyongereza gusa n’ Ikinyarwanda”

Nyiramajyambere Marie Claire yabwiye Umuyobozi w'Umurenge wa Rutunga, Matabishi Desiré, ko abasoma ibitabo, cyane cyane abakuru ngo babuze
Nyiramajyambere Marie Claire yabwiye Umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, Matabishi Desiré, ko abasoma ibitabo, cyane cyane abakuru ngo babuze

Umwana witwa Nyampinga Princess w’imyaka icyenda, akaba yiga mu mwaka wa Kane mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rutunga, ashimangira ko ubumenyi akura mu isomero bumufasha gutsinda mu masomo ye mu ishuri.

Nyampinga yongeraho ko muri ibyo bitabo harimo icyamwigishije gufasha ababyeyi, ubu akaba amaze kumenya gukubura no gukora isuku muri rusange, ndetse n’icyamwigishije gufasha abandi bana.

Uwitwa Nyiramajyambere Marie Claire ushinzwe kwakira abagana ku isomero rya Rutunga, avuga ko ryitabirwa cyane cyane n’abana kurusha abakuru.

Ati "Abantu bakuru rwose tubona nka 2-3 ku munsi, ariko abana bo ushobora kubona nka 30 ku munsi. Ubuyobozi nibubishyiramo ingufu abantu bazaboneka, umuntu uwo ari we wese hano yemerewe kuza, yaba uwize cyangwa utarize."

Nyiramajyambere avuga ko ibitabo bafite byaba ibiri mu ikoranabuhanga cyangwa ibifatika, birimo ibyigisha abana amasomo yo ku ishuri muri rusange.

Hari n’ibifasha abantu bakuru kumenya ubuhinzi, amateka n’amategeko ashobora kubafasha kwirengera hamwe n’ikoranabuhanga, bikaba byanditswe mu buryo busemura Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Inzego zitandukanye ziyemeje gufasha abaturage kwitabira gusoma
Inzego zitandukanye ziyemeje gufasha abaturage kwitabira gusoma

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Nsabimana Matabishi Desiré, avuga ko batangiye kubikangurira abaturage bahereye ku batazi gusoma, kwandika no kubara, ndetse no gufasha abaturage muri rusange kumenya ikoranabuhanga.

Nsabimana yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rukomeye bagize mu iterambere ry’abaturage mu Murenge wa Rutunga binyuze mu gutangiza amasomero bavomamo ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUSOMA ni umuco mwiza,utuma umuntu ajijuka,bikaba byamuteza imbere.Nkuko Bill Gates abyivugira,yatejwe imbere kubera gusoma.Kujijuka,ntibisaba kwiga amashuli ahambaye.Ushobora kuba "intiti" kubera kwiyigisha.Nicyo cyatumye Mandela aba umuntu ukomeye,kubera kwiyigisha ari muli gereza.Ikindi tugomba gukora,ni ugusoma bible.Kubera kutayisoma,benshi ntibazi ko imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura byinshi,ikazura n’abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza,kandi igakura mu isi abica amategeko yayo.

kajebeli yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka