Gabiro: Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho ari mu mwiherero i Gabiro.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo ya AU
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Iri tsinda ryashyizweho mu rwego rwo kongera imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo binyuranye Afurika ihura nabyo.

Imwe mu ngamba zafashwe zirimo no gushakirwa uburyo zashyirwa mu bikorwa, harimo kuba Afurika waba umugabane wihaza ku ngengo y’imari idakomeje gutegereza inkunga z’amahanga.

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iheruka kubera Adis Ababa muri Ethiopia, mu kwezi kwashize, iri tsinda ryagaragaje raporo ku byo ryashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kuba abanyarwanda dufite umuyobozi mwiza nka Paul Kagame ni amahirwe abanyarwanda twagize adafitwe na benshi! bikwiye kuba bitubera umugisha wo kugirango tugire byinshi tugeraho!

Ndirima yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

bajya guha Perezida Kagame kuyobora aka kanama ni uko bari bamwizeyeho ubushobozi butagereranywa, ntiyigeze rero atenguha abamugiriye iikizere kuko ibyo yasabwe yabigezeho neza kandi bitanga umusaruro!

nyirakimana yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Iri tsinda ry’ inzobere rwose riri mu biganza byiza, Perezida Paul Kagame azabafasha kuvugurura AU kandi iyo turebye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nabyo azabishobora

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Perezida Kagame nta na rimwe arahabwa inshingano ngo zimunanire kuzubahiriza, ibi ndabivugira imiyoborere myiza yagejeje ku banyarwanda nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora iki gihugu cyari gifite ibibazo bitandukanye mu miyoborere ndetse cyari kimaze no guhura na Genocide yakorewe abatutsi! yaragifashe agisubiza ku murongo ndetse ubu kiiratekanye!

cyiza yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Kuba iyi komite iyobowe na Perezida Paul Kagame ni ikizere gikomeye ko bazagera kubyo abaperezida ba afurika babasabye. twizeye ko african union izavugururwa neza

jules yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Perezida wacu rega amaze kuba indashyikirwa, kandi ndizera ko aka kanama kazadufasha kuvugurura AU rwose

sonia yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka