EALA ihanganye n’ikibazo cy’amikoro make

Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EALA) igiye gutangira gukoresha gahunda y’iya kure (Video Conference) mu nama zayo, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’amikoro make.

Abadepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko ya EALA
Abadepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko ya EALA

Muri Kamena uyu mwaka, ubwo inteko ya gatatu izasoza imirimo yayo hagatorwa iya kane, Abadepite baturuka mu bihugu bitandatu, ntibazongera gukora ingendo za hato na hato bajya mu nteko rusange, n’ubwo atari ubushake bwabo.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Abadepite b’iyi nteko bakomoka mu Rwanda bavuze ko ibihugu bidatanga imisanzu neza kandi iyo misanzu ari yo igenewe kubafasha kwitabira imirimo y’inteko.

Itegeko rigenga inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba rivuga ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza kwa buri mwaka, buri gihugu kigomba kuba cyatanze imisanzu yacyo ingana n’amadorari 8,378,108 ya Amerika.

Igihugu cy’u Burundi nta faranga na rimwe cyari cyatanga uyu mwaka, kikaba kinarimo umwenda w’amadorari 771,037 ya Amerika. Uyu mwaka, nta gihugu kiruzuza imisanzu igenwe.

Uganda yatanze 91.53 ku ijana,Kenya yatanze 52.4 ku ijana, u Rwanda rwishyuye 48.7 ku ijana, n’aho Tanzaniya, 30.47 ku ijana.

Patricia Hajabakiga, umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda, yagize ati “Twarangije imyiteguro yose, twamaze no gutegura ibikoresho by’iya kure, Kugira ngo imirimo y’inteko itazahagarara. Ibi byose ni ukugerageza guhangana n’ibibazo by’ingengo y’imari yabaye nkeya.”

Hajabakiga avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, inama izaterana vuba igafata umwanzuro w’igihe igice gisigaye cy’umusanzu w’u Rwanda w’uyu mwaka kizatangirwa.

Hagati aho, biteganijwe ko inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye muri iyi nteko bazahura mu minsi ya vuba, bakarebera hamwe izindi ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’amikoro make.

Aba badepite bagaragaje ikibazo cy'amikoro make y'inteko ya EALA
Aba badepite bagaragaje ikibazo cy’amikoro make y’inteko ya EALA

Muri iyi nama kandi abo Badepite batangaje ko hari amategeko yabakomotseho afitiye akamaro kanini uyu muryango.

Hon Odette Nyiramirimo, yavuze ko hari amategeko ageze kuri atandatu yatangijwe n’Abadepite b’Abanyarwanda, kandi bagatanga ibindi bitekerezo abandi bigiyeho bakabijyana iwabo.

Muri ayo mategeko, harimo itegeko ryoroshya ubucuruzi, aho byatumye hagabanywa bariyeri zari mu mihanda, ziva kuri 21 zisigara ari eshatu mu muhanda Dar es Salaam-Kigali.

Harimo kandi itegeko rishyiraho umupaka umwe (One Border Post) ngo horoshywe urujya n’uruza ndetse n’iryo kurengera imihanda aho hashyizweho uburemere ntarengwa bw’ibyo imodoka zikorera.

Ayo mategeko ngo ni yo y’ingenzi yagiyeho avuye mu Banyarwanda, ariko ngo hari n’andi akoreshwa bagizemo uruhare bakaba banabyishimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka