Dushobora kugena uko tubanira abandi, ariko ntitwabagenera uko batubanira - Perezida Kagame
Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba abaturage b’Akarere ka Rusizi kubana neza b’abaturage b’ibihugu by’Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bihana imbibe n’ako karere, akavuga ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kubanira neza abaturanyi kabone n’ubwo bo [abo baturanyi] batabikora.
Yabibwiye imbaga y’abaturage b’Akarere ka Rusizi ubwo yabasuraga kuri uyu wa 30 Kamena 2015, muri gahunda y’urugendo rw’iminsi ibiri ari kugirira mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Abaturage b’Akarere ka Rusizi bahahirana umunsi ku munsi n’abo muri ibyo bihugu byombi, cyane cyane abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abo baturage ko mu kubanira neza abaturanyi bituma bateza imbere urwego rw’ubucuruzi bakarushaho gutera imbere ubwabo, ariko n’igihugu kigatera imbere.
Gusa, Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko Abanyarwanda bashaka kubanira neza abaturanyi, ariko abaturanyi bo ntibabe ari byo bahitamo.
Mu gihe baba ari byo bahisemo ngo ntibikwiye guhagarika iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Rusizi kuko bafite andi mahirwe bashobora kubyaza umusaruro bagatera imbere.
Muri ayo mahirwe hakaba harimo imyuga y’ubuhinzi n’uburobyi iza ku isonga mu myuga abatuye Akarere ka Rusizi bakesha imibereho ya buri munsi.
Perezida Kagame yavuze ko ubuhinzi bukozwe neza bushobora gutuma umusaruro abaturage babona urushaho kwiyongera, kuko aho kubona toni imwe kuri hegitari umuhinzi yabona hegitari umunani cyangwa izirenzeho.
Perezida Kagame yashimye kandi umurongo w’iterambere Akarere ka Rusizi karimo nk’uko yabisobanuye agira ati “Buri gihe uko nje hano mu Karere ka Rusizi nsanga hari intambwe y’iterambere mwagezeho.”
Yizeje abaturage b’Akarere ka Rusizi ko u Rwanda rufite umutekano usesuye abasaba kurushaho gukora cyane, kandi na bo abasaba kutajenjekera uwo ari we wese washaka guhungabanya uwo mutekano u Rwanda rumaze kugeraho.
Kimwe no mu Karere ka Nyamasheke, Akarere ka Rusizi na ko karacyafite ikibazo cy’ibikorwaremezo bituma abagatuye batabasha gukoresha itumanaho ryaba irya terefoni, radio na televiziyo ku buryo busesuye, Perezida wa Kagame akaba yabizeje ko ibyo bizakurikiranwa vuba kuko yabiganiriye n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’utwo turere twombi.
Perezida wa Repubulika yemereye abaturage b’Akarere ka Rusizi ko azajya abasura kenshi kugira ngo barebere hamwe uko iterambere ry’ako karere n’iry’igihugu cyose muri rusange ryakomeza kuzamuka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imvugo niyo ngiro mureke tumutore utamushaka ni nyamwanga iyo byavuye
Erega uyu mubyeyi n’Imana yamutwihereye.Dukomeze rero dushyire mu bikorwa impanuro ze ahasigaye tugere kuri byinshi.
ibyo uvuga ni ukuri musaza twe tugene iby’iwacu ibiva ahandi ntacyo bituberebaho
Mzee wachu nizahabu dufite muraka karere ihenze kurusha izindi kuriyisi wamukurahe dukwiriye kwishimira kotugufite
Mzee wachu nizahabu dufite muraka karere ihenze kurusha izindi kuriyisi wamukurahe dukwiriye kwishimira kotugufite