Dr. Frank Habineza yongerewe indi manda ku buyobozi bwa Green Party

Inteko rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) yemeje ko Dr. Frank Habineza akomeza kuyobora iryo shyaka.

Dr. Frank Habineza yongewe indi manda y'imyaka itanu
Dr. Frank Habineza yongewe indi manda y’imyaka itanu

Iyo nteko rusange kandi yemeje ko komite nyobozi yari ikuriwe na Dr. Frank Habineza ikomeza imirimo yabo y’ubuyobozi bw’ishyaka.

Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, Tuyishime Jean Deogratias yasobanuye ko bagombaga gushyiraho indi komite nshya isimbura iyari imazeho imyaka itanu ingana na manda imwe, ariko amategeko ishyaka DGPR rigenderaho, yaba amategeko rusange ndetse n’amategeko y’umwihariko.

Avuga ko mu gihe komite ikoze neza kandi ifite ubushake, ishobora kongererwa indi manda imwe ndetse n’iya kabiri.

Byinshi mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye inteko rusange y’ishyaka DGPR bifuje ko komite yari iriho ikomeza kubayobora, keretse ngo niba hari uwakumva ashaka gusimburwa akaba ari we ubivuga agasimburwa.

Abitabiriye kongere ya gatatu y'ishyaka DGPR baturutse mu gihugu hose
Abitabiriye kongere ya gatatu y’ishyaka DGPR baturutse mu gihugu hose

Uwitwa Habumugisha Vincent uhagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Ntara y’Iburengerazuba ubwo yatangaga igitekerezo cye, yagize ati "Ni byiza ko ntawe uhindura ikipe itsinda iyo bikurikije amategeko, ni byiza ko byateganyijwe mu mategeko ko iyo komite ikora neza yongererwa igihe."

Ati "mbona rero iyi komite twakongera tukayemeza, nk’uko yatubereye urumuri n’igisubizo cy’Abanyarwanda, igakomeza kutubera urumuri n’igisubizo cy’Abanyarwanda kuko turacyayikeneye."

Habumugisha avuga ko we n’abo ahagarariye mu Burengerazuba babonye komite icyuye igihe yaresheje imihigo neza, dore ko ngo yagiyeho no mu bihe bitoroshye byo gushinga ishyaka rihamye, birarangira ndetse itegura n’amatora ya Perezida wa Repubulika, babasha kuyitabira bafitemo n’umukandida wari Dr. Frank Habineza.

Ubwo bunararibonye ni bwo bwatumye no kuri iyi nshuro bategura kuzitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda muri uyu mwaka wa 2018, imyiteguro ikaba irimbanyije.

Gasamagera Wellars (mu ishati y'umuhondo), Komiseri mu muryango wa RPF-Inkotanyi ni umwe mu bashyitsi baturutse mu yindi mitwe ya politiki
Gasamagera Wellars (mu ishati y’umuhondo), Komiseri mu muryango wa RPF-Inkotanyi ni umwe mu bashyitsi baturutse mu yindi mitwe ya politiki

Dr. Frank Habineza avuga ko nk’ishyaka rya DGPR bafite icyizere cyo kuzatsinda amatora y’abadepite nubwo nyamara batsinzwe aya Perezida wa Repubulika.

Komite yongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora ishyaka DGPR mu yindi manda y’imyaka itanu igizwe na Perezida w’ishyaka, Dr. Frank Habineza, Visi perezida wa mbere Madamu Carine Maombi, Visi perezida wa kabiri ni Gashugi Leonard.

Abandi bakomeje kugirirwa icyizere kandi harimo Umunyamabanga Mukuru ni uwitwa Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Seraphine Mukamana, Umunyamabanga Mpuzabikorwa ni Madamu Aimee Uwimana, Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho ni Tuyishime Jean Deogratias.

Mukabunani Christine uyobora ishyaka PS Imberakuri na we yari umushyitsi muri Kongere y'ishyaka rya Green Party
Mukabunani Christine uyobora ishyaka PS Imberakuri na we yari umushyitsi muri Kongere y’ishyaka rya Green Party

Iyo nteko rusange yemeje abakandida bazahagararira ishyaka mu matora y’abadepite ari imbere ndetse no kongera kwemeza gahunda ya politiki ivuguruye.

Urutonde rw’abazahagararira ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu matora ruriho abakandida depite 55.

Ku mwanya wa mbere hariho umukandida Dr. Frank Habineza, naho ku mwanya wa kabiri hakabaho uwitwa Jean Claude Ntezimana, mu gihe kuri nimero ya gatatu hariho madamu Carine Maombi. Umukandida wa kane ni Jean Deogratias Tuyishime, na ho umukandida wa gatanu ni madame Jaqueline Uwera.

Inteko rusange y’ishyaka DGPR yateraniye i Kigali tariki 23 Kamena 2018 ni iya gatatu. Dr. Frank Habineza avuga ko iya mbere bayikoze muri 2013 bashinga ishyaka. Iya kabiri bayikoze mu mwaka ushize wa 2017 bagamije kwemeza umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika bemeza na porogaramu ya politiki y’ishyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka