Dore imishinga yo kwegereza amazi meza abaturage izatwara hafi Miliyari 300Frw

Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje imwe mu mishinga gifite yo gukomeza gahunda yo kwegereza amazi meza abaturage, izatwara Amafaranga y’u Rwanda agera hafi Miliyari 300.

WASAC iheruka gutaha umuyoboro w'amazi wa mbere mureremure mu Gihugu
WASAC iheruka gutaha umuyoboro w’amazi wa mbere mureremure mu Gihugu

Ni imishinga bavuga ko izakorerwa mu Turere 13 turi mu Ntara zitandukanye, hamwe na bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko ku baturage bataragerwaho n’ibikorwa remezo by’amazi meza, hamwe n’abafite macye.

WASAC ivuga ko iyo mishinga izafasha mu kongera umubare w’abagerwaho n’amazi, nk’uko biri mu ntego za gahunda ya Leta y’imyaka irindwi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Omar Munyanez,a avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, hari imishinga yo kongera ubushobozi zimwe mu nganda zo mu Mujyi wa Kigali zirimo urwitwa Espina ndetse no kongera imiyoboro y’urwa Nzove, hamwe no kubaka izindi hirya no hino mu Turere.

Ati “Ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, bagiye kudusanira uruganda rwa Espina, noneho rugatangira gutanga meterokibe ibihumbi 40, nitwongeraho n’urw’Abayapani ruzatwara amazi i Remera hazava meterokibe ibihumbi 30, turibaza ko aya mazi tuzabasha kuyakwiza mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cyari gihari tukagikemura.”

Uretse iyo mishinga yo mu Mujyi wa Kigali, Prof. Muyaneza avuga ko hari indi bateganya mu Turere, nk’uko abisobanura.

Ati “Hari undi mushinga uzanye Miliyoni zigera 274 (z’Amadorali) uzakorera mu Turere 13, twizera ko uzaba ufitiye akamaro abaturage, hariho cyane cyane aho tugiye gufatira amazi ku mugezi w’Akanyaru, uzakora uruganda runini cyane, ruzaha amazi Akarere ka Nyaruguru, Huye na Gisagara, ku buryo tuzaba tubasha kubagezaho amazi 100%.”

Yongeraho ati “No mu tundi Turere uwo mushinga uzakoreramo, dukora uruganda ku mugezi wa Muhazi na wo uzatuma abaturage bo mu Karere ka Gatsibo na Kayonza babasha kubona amazi. Dufite n’undi uzakora ku kiyaga cya Sake, kugira ngo abaturage ba Ngoma na bo babashe kubona amazi, ndetse no mu Majyaruguru kuri Mwange, Gicumbi yose tukazayiha amazi. Iburengerazuba dufite Kivu Belt igiye gukorwa, kugira ngo abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Karongi bose babashe kubona amazi.”

Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko uwo mushinga uzatuma ikibazo cy’amazi Abanyarwanda bari bafite gikemuka, gusa ngo hari indi igenda ishakishwa, kuko uko abaturage bagenda biyongera, ari na ko bazakomeza gukenera ko hongerwa amazi.

Bamwe mu baturage bamaze kugerwaho n’amazi batarayigeze, bavuga ko kuyabona bumvaga ari nk’inzozi.
Jean Chrysostome Munyansanga wo mu Murenge wa Nduba, avuga ko kuva Isi yaremwa nta mazi bigeze.

Ati “Twabonaga amazi yo mu bishyanga, ahantu haba hari umurongo w’abantu benshi, udashoboye kuyivomera akayavomesha. Hari bamwe byatwaraga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 150 ku kwezi, kugira ngo babone amazi, ariko na yo adahagije. Urumva ko byasabaga ikiguzi kiri hejuru, ariko uyu munsi aho twaboneye amazi, uwishyuraga ibihumbi 150, arishyura fagitire y’ibihumbi icumi, bitanu, umunani, urumva icyo byagabanyije.”

Ku bufatanye n'u Buyapani bagiye kugeza amazi meza kubatuye mu Murenge wa Remera no mu nkengero zawo
Ku bufatanye n’u Buyapani bagiye kugeza amazi meza kubatuye mu Murenge wa Remera no mu nkengero zawo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana, avuga ko birinda kuvuga ko gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 100% itazashoboka, kubera imishinga bafite.

Ati “Intego ya NST1 tugeze kuri 82.3% mu gihugu hose, turacyafite amezi nk’atatu, ane imbere, twirinda kuvuga ngo ntabwo tuzayigeraho kandi tugifite umwanya, n’iyi mishinga yose hari icyo igenda yongera. Icyizere kiracyahari, kuko hari amezi atatu ari imbere, haba hakozwe ibintu byinshi.”

Minisiteri yIbikorwa Remezo ivuga ko kuva imibare y’abagerwaho n’amazi meza yatangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, hari byinshi byagiye bikorwa nyuma yaho n’ibiteganywa gukorwa, ku buryo hari icyizere ko abaturage bose bazagerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KAMONYI District, ikennye cyane amazi,kdi ituriye Kigali.
BISHENYI-MUGOMERO,igishanga kitumereyenabi.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka