Bugesera: Ikibazo cy’abaturage bamaze imyaka 11 basiragira ku ngurane cyahagurukiwe

Hari abaturage bo mu mirenge 10 igize Akarere ka Bugesera bamaze imyaka 11 basiragira ku mafaranga y’ingurane ku mitungo yabo yangijwe hakorwa imiyoboro y’amazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rilima uvuga ko barimo gufasha abaturage
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima uvuga ko barimo gufasha abaturage

Imitungo yari iri mu masambu yangijwe ubwo sosiyete SOGEA yahanyuzaga amatiyo yo gukurura amazi, nk’uko Kabarira Pierre Claver umwe muri abo baturage abisobanura.

Agira ati “Batwangirije imyaka irimo,ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ikawa n’ibindi ariko kugeza ubu ntayo turabona. Ikidutangaza ni uko bamwe muri twe bayabonye none tukibaza impamvu twe tutayabona kandi ibisabwa byose tubyujuje.”

Undi muturage witwa Karinganire Andre avuga ko ikibazo cyabo bakigeza ku buyobozi ariko bukababwira ko kigiye gukemuka none ntayo barabona.

Agira ati “Baratubwira ngo numero za konti z’amabanki zifite ikibazo hanyuma tukabikosora ariko ntitubone amafaranga, none turibaza icyo tuzira kandi abandi bo barayabonye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard,umurenge ufite abaturage bafite ikibazo cyo kuba batarishyurwa, avuga ko barimo gufasha abaturage kugira ngo buzuze ibisabwa babone ingurane z’imitungo yabo.

Ati “Umuturage wacu utarabona amafaranga tumubwira ibyo idosiye ye itujuje maze akihutira kubyuzuza yabibona tukajyana idosiye ye ku karere, kugira ngo abone ingurane vuba. Ibyo kandi tumaze kubikorera benshi.”

Kananga Jean D’amascene umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iby’amazi, avuga hari bamwe bayabonye mu 2014 kandi ko abatarayabona bashyiriweho umukozi ushinzwe kubafasha gukurikirana icyo kibazo.

Ati “Abatarabonye amafaranga yabo ni 26, tukaba tubizeza ko nibuzuza ibisabwa bitazarenga uyu mwaka ingurane z’imitungo yabo batazihawe.”

Avuga ko abatarayabonye ari amakosa bagiye bakora ubwo buzuzaga inyandiko. Amwe muri ayo makosa arimo kwandika nimero za konti nabi cyangwa kwandika imyirondoro idahuye.

Ati “Twabonye abishyuza ariko ugasanga badafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo, aho usanga bamwe baragurishije ubutaka none bukaba butakibanditseho. Ibyo rero birimo kutugora kuko nta cyemeza ko uwo mutungo wari uwe kandi atabifitiye icyangombwa.”

Izo mpombo z’amazi zanyuze mu mirima y’abaturage bo mu mirenge ya Musenyi, Nyarugenge, Rilima, Mayange, Mareba, Nyamata, Mwogo, Ntarama, Juru na Rweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega mubugesera harikibazo cya service

alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ariko abantu bagiye bareka kuvuga ubusa. Ngo Amakosa, kwandika nabi numero za compte, ubwose gukosora numero ya compte byatwara igihe kingana gute kuburyo bimara imyaka 11? Ubwo nizereko bayongera kuko uko ibiciro byari bimeze icyo gihe bitandukanye n’iby’ubu.

Olivier yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka