Bugesera: Ibiti byera imbuto ziribwa biracyari mbarwa

Abatuye akarere ka Bugesera, barasaba kwegerezwa ingemwe z’ibiti byeraho imbuto ziribwa kuko zikiri nke kandi kuzibona bikaba bitoroshye.

Barasaba kwegerezwa ingemwe z'ibiti by'imbuto
Barasaba kwegerezwa ingemwe z’ibiti by’imbuto

Ibi bamwe mu baturage babishingira ku kuba akenshi babona ingemwe z’ibiti bisanzwe bakanashishikarizwa ku bitera, ariko ntibabone ibiti byeraho imbuto ziribwa kandi bazikeneye ngo bazamure imirire myiza nk’uko Tumukunde Esperance abivuga.

Yagize ati “Kubera ko tumaze gusobanukirwa n’akamaro k’imbuto ziribwa mu kurwanya imirire mibi, niyo mpamvu dusaba ubuyobozi bw’akarere kuzitwegereza”.

Mukarutabana Veneranda nawe avuga ko uretse kubirya bikagirira umubiri akamaro, umuntu yanazigurisha agakuramo amafaranga yatuma yiteza imbere.

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere Engenieur Mukunzi Emile, avuga ko kuba ingemwe z’ibiti byeraho imbuto ziribwa zikiri nke biterwa n’uko kuzitegura bisaba ingengo y’imari nini.

Ati “icyakora akarere gafatanije n’abafatanyabikorwa bako turi gufasha amatsinda n’amakoperative y’abaturage mu gutegura ingemwe ku buryo iki kibazo kigiye kubonerwa igisubizo mu gihe cya vuba”.

Uyu mukozi kandi yizeza abaturage ko akurikije ingamba mu gutegura ingemwe bafite, zizagenda ziboneka n’ubwo uyu mwaka zitazaba nyinshi uko zifuzwa.

Ati “aya matsinda n’amakoperative y’abaturage tuyaha bimwe mubikoresho bakenera ndetse n’ingemwe, ariho abaturage bazajya bajya kuzigurira zitabahenze kuko abo tuzabona bahenda abaturage bazahabwa ibihano”.

Gahunda y’akarere ka Bugesera ni uko mu myaka ine iri imbere buri rugo ruzaba rufite ibiti icumi byeraho imbuto ziribwa.

Kugeza ubu ubuso buteyeho ibiti mu karere ka Bugesera bungana na hegitari ibihumbi 724, buri ku kigereranyo cya 13,5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka