Bugesera: Hatashywe umuyoboro w’amazi ugaburira utugari tune tutayagiraga

Mu Mirenge ya Juru na Mwogo yo mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, hatashywe umuyoboro w’amazi w’ibilometero 45, ugeza amazi meza mu tugari tune tugize iyi mirenge tutayagiraga.

Hatashywe umuyoboro w'amazi ugaburira utugari tune
Hatashywe umuyoboro w’amazi ugaburira utugari tune

Ni umuyoboro wubatswe na Leta y’u Rwanda, ku bufatanye n’Umushinga ‘Water Aid Rwanda’, ukaba uha amazi abaturage 46,500.

Bamwe mu batuye muri iyo mirenge, bavuga ko kuva babaho batigeze bagira amazi yo meza, ko ahubwo bavomaga ay’ibiziba mu migezi.

Ibi ngo byabateraga indwara ahanini ziterwa no kunywa amazi mabi, ndetse n’iziterwa n’umwanda.

Uwitwa Mukashyaka Consolée, yabwiye itangazamakuru ati “Twavomaga amazi mabi cyane, ku buryo no kuyanywa byabaga bigoye cyane! Ubwo abana bakarwara inzoka n’izindi ndwara, ariko ubu ibyo byose byarakemutse”.

Bishimiye kubona amazi meza
Bishimiye kubona amazi meza

Uyu muturage akomeza avuga ko uretse no gukira indwara zaterwaga no kunywa amazi mabi, ubu ngo banaruhutse imvune zo kujya kuvoma amazi ahantu kure.

Ati “Nk’abanyeshuri bo rwose hari ubwo banasibaga amashuri, bitewe no kuba bagiye kuvoma ahantu kure, ugasanga bavuye yo amasaha yo kujya kwiga yarenze bakarisiba.

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana, agaragaza ko banejejwe no kuba hari abaturage batagiraga amazi meza na makeya, none bakaba barayabonye.

Uyu muyobozi ariko agaragaza ko n’ubwo aba baturage bamaze kubona amazi, hari n’abandi batuye muri aka Karere ka Bugesera abataragerwaho n’amazi meza, akabizeza ko intego ya Water Aid ari uko buri Muturarwanda agerwaho n’amazi meza.

Agira ati “Turahangayitse kubera ko hari abatarayabona. Turabizeza igenamigambi rikomeza, kugeza buri muturage wa Bugesera abonye amazi meza, ndetse birenge na Bugesera buri Munyarwanda abone amazi meza”.

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana, yijeje abaturage ba Bugesera ko bose bazagezwaho amazi meza
Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana, yijeje abaturage ba Bugesera ko bose bazagezwaho amazi meza

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, avuga ko kimwe mu bintu bishimishije, ari uko uyu muyoboro wahaye amazi abaturage b’utugari tune two mu Mirenge ya Juru na Mwogo, twari tubayeho nta mazi meza tugira.

Minisitiri Dr. Gasore yagaraje ko ubu Leta yafashe ingamba zo gucunga imiyoboro y’amazi yegerezwa abaturage, zituma amazi abaturage bahabwa bazajya bayahorana.

Agira ati “Leta yafashe ingamba zikomeye kuri iki kibazo. Ubundi wasangaga ucunga imiyoboro ari umucuruzi ugomba gukora yunguka, rimwe na rimwe inyungu ze zikaba ari zo ziza imbere”.

Akomeza agira ati “Ubu rero Leta yafashe ingamba ko imiyoboro yose by’umwihariko iyo mu cyaro yegurirwa WASAC, ku buryo aho dutanze amazi ihaguma, igakomeza ikita ku bikorwa remezo, ndetse n’ibyangiritse bigasanwa”.

Minisitiri Dr. Gasore ariko anaboneraho kwibutsa abaturage ubwabo kugira uruhare mu gucunga no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi begerezwa, bakajya batanga amakuru ku bashaka kubyangiza.

Minisitiri Gasore yavuze ko Leta yashyizeho uburyo bwo gucunga imiyoboro y'amazi
Minisitiri Gasore yavuze ko Leta yashyizeho uburyo bwo gucunga imiyoboro y’amazi

Uyu muyoboro watashywe ufite uburebure bw’ibilometero 45, ukaba uha amazi abaturage 46,500 bo mu Mirenge ya Mwogo na Juru yo muri Bugesera.

Kuri uyu muyoboro, hubatswe amavomo 25 mu Murenge wa Mwogo, ndetse n’andi 12 mu Murenge wa Juru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka