Bugesera: Abamotari ntibavuga rumwe n’Akarere ku mande bacibwa

Abamotari bo mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bw’Akarere kugabanya amande y’ikirenga bubaca, igihe bakerewe gutanga umusoro w’aho baparika.

Bamwe mubamotari batishimiye amafaranga y'amande bacibwa
Bamwe mubamotari batishimiye amafaranga y’amande bacibwa

Aba bamotari ubusanzwe ngo bishyura umusoro wa 2000Frw ku kwezi, ariko iyo bakerewe ngo bacibwa 10,000Frw kandi bakagombye gucibwa icumi ku ijana ry’umusoro batanga ku kwezi.

Hategekimana Claude umwe muri aba bamotari ukorera mu Mujyi wa Nyamata, avuga ko ibi bibabangamiye kandi bituma ntacyo bageraho mu kazi kabo.

Agira ati” Iyo ugize ikibazo cyo kutishyura umusoro wa parikingi, ucibwa amafaranga ibihumbi icumbi ndetse bagafata na moto yawe. Ni mpamvu ki se twebwe baduca amafaranga menshi”.

Tuyishimire Jean Paul we avuga ko iki kibazo gikwiye kwigwaho aya mande akagabanywa, kuko umuntu wabuze 2000Frw, kumuca 10,000frw ukanamutwarira moto, ari nk’aho uba umwohereje kwiba cyangwa gusabiriza.

Ruzindaza Eric umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko ayo mafaranga abamotari bavuga atari amande, ahubwo ari amafaranga yakwa ababa bafite ibirarane byinshi by’imisoro.

Yagize ati “Aya mafaranga bacibwa ntabwo ari amande ahubwo n’ibirarane by’imisoro batatanze.

Twasanze hari abamotari barimo ibirarane byinshi by’umusoro, hafatwa icyemezo cy’uko bagomba kuzajya bayishura buhoro buhoro batanga ibihumbi icumi kugeza barangije iryo deni. Amande yakwa ku watinze gusora ni kimwe cy’icumi cy’umusoro nk’uko babyivugira”

Mbere abamotari bishyuzwaga 5000frw ku kwezi ya parikingi, gusa baje kugaragaza ko ari menshi, inama njyanama y’akarere ishyira uwo musoro ku 2000frw ari nayo bakwa ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka