Brazzaville: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu kigo cya ‘Asecna’

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe mu Kigo cya Asecna gishinzwe ingendo zo mu kirere, Centre Régional pour la Navigation Aérienne (CRNA), giherereye muri Repubulika ya Congo, mu mujyi wa Brazzaville.

Bwana Joachim Tchissambou M'Boundou amurikira Amb Mutsindashyaka servisi z'ikigo cya Asecna
Bwana Joachim Tchissambou M’Boundou amurikira Amb Mutsindashyaka servisi z’ikigo cya Asecna

Uyu muhango wabaye nyuma y’uko u Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango w’ikigo gishinzwe umutekano n’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (Asecna), guhera muri Mutarama 2024, witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ya Congo harimo bwana Albert MASSOUEME, umuyobozi mukuru w’ibiro bya Ministiri ufite ingendo z’indege mu nshingano ze, ndetse na Serge Florent Dzota, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili.

Uhagarariye iki kigo cya Asecna muri Repubulika ya Kongo, Joachim Tchissambou M’Boundou, mu ijambo rye ritangiza uyu muhango, yagarutse ku mateka ya Asecna guhera itangizwa mu mwaka wa 1959, asobanura ko iki kigo cyubakiye ku nkingi eshatu, ari zo ubufatanye bw’ibihugu mu guhuriza hamwe ubushobozi, kugira ngo barusheho gucunga neza ikirere cyabo, kugira abakozi bafite ubumenyi buhagije no guhozaho mu guharanira kuba indashyikirwa binyuze mu guhanga udushya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Théoneste Mutsindashyaka, yashimiye ubuyobozi bwa Asecna ku muhango mwiza bwateguye, anababwira ko ari iby’agaciro ku Rwanda, kuko kuba umunyamuryango wa Asecna, ari uburyo bwiza bwo gufatanya n’ibindi bihugu mu gukaza umutekano wo mu kirere.

Muri uyu muhango kandi, bamurikiye Ambasaderi Mutsindashyaka n’abakozi ba Ambasade, servisi zitangwa na CRNA, aho Tchissambou M’Boundou yagarutse ku itangizwa ry’iki kigo, hagamijwe kurushaho kunoza serivisi zo mu kirere.

Yasobanuye ko CRNA ya Brazzaville, ari ikigo gishinzwe umutekano n’amakuru ku ndege zose zigenda mu karere no hafi yako.

Uyu muhango wo kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku bigo bya Asecna, wasojwe n’ubusabane hagati y’abatumirwa.

Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka