Bihanangirijwe kugura ubutaka batabajije abayobozi

Abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bihanangirijwe kongera kugura ubutaka batabanje kubaza ubuyobozi.

Izi nzu za Ndagijimana zubatswe ku butaka bwagenewe ubworozi arasaba gufashwa ntazazihombe
Izi nzu za Ndagijimana zubatswe ku butaka bwagenewe ubworozi arasaba gufashwa ntazazihombe

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko, bizafasha kwirinda abagurisha ubutaka babeshya abo babugurisha nabo, bigatuma ababuguze babukoresha ibyo butagenewe.

Muri uyu Murenge harimo ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubugenewe ubworozi, ndetse n’ubugenewe guturwamo gusa.

Ngoga John avuga ko abarenga kuri iki cyemezo, bakagura ubutaka bagashyiramo ibikorwa bitandukanye n’icyo bwagenewe, ibyo bikorwa bazabihomba.

Agira ati” Ubutaka bugomba gukorerwaho icyo bwagenewe. Ibikorwa bikorerwa ahatemewe na byo ntibigomba guhabwa agaciro.

Abantu bagura ubutaka bajye bagana ubuyobozi babanze babaze, kugira ngo batabeshywa icyo bwagenewe gukorerwaho bagahura n’ibibazo nk’ibi.”

Bivuzwe nyuma y’aho bamwe mu baturage baguze ubutaka bwagenewe kororerwaho bakabuhingaho abandi bagaturamo.

Aba baturage bavuga ko gusubizwa amafaranga batanze bagura aya masambu ntibishyurwe ibikorwa biburiho ari akarengane.

Ndagijimana Jean d’Amour wari ufite ubutaka yaguze 360,000 Frw bwubatsemo inzu ebyiri ndetse akaba afitemo n’ishyamba ry’inturusu, avuga ko kumusubiza ayo mafaranga yatanze hatarimo ay’ibikorwa bye ari ukumusubiza ku isuka.

Ati “ Sinanga kuhava kuko rwose aho twaguze hagenewe ubworozi. Ariko nanone bakwiye guha agaciro ibikorwa byanjye kuko kunsubiza ayo nahaguze mbere ntacyo yamarira, kuko n’ikibanza kimwe ubu kitavamo.”

Uy muturage hamwe n’abandi baguze ibyo bibanza mbere basaba kwihanganirwa bakishyurwa ibikorwa bakoreye muri ibyo bibanza, bakabasha kubona ubushobozi bwo kuba bagura ahemewe bakahatura.

Bavuga ko mbere muri aka gace ikibanza cyo guturamo kitarenzaga amafaranga ibihumbi 70, none uyu munsi kikaba kitaboneka munsi y’ibihumbi 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka