Bifuza ko itorero ry’igihugu ryahera ku bana b’incuke

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bifuza ko itorero ry’igihugu ryahera ku bana b’incuke kugira ngo bazakurane umuco wo gukunda igihugu.

Abaturage bo muri Ngoma bifuza ko itorero ry'igihugu ryajya rihera ku bana b'incuke (Photo Archives)
Abaturage bo muri Ngoma bifuza ko itorero ry’igihugu ryajya rihera ku bana b’incuke (Photo Archives)

Batangaje ibi ubwo muri ako karere bakusanyaga ibitekerezo kubyashyirwa mu igenamigambi ry’akarere mu mwaka wa 2017-2018.

Muri iryo kusanya bitekerezo abaturage batanze ibyifuzo bitandukanye gusezerera ubuhinzi bushingiye ku mvura ahubwo bakoroherezwa kubona imashini zuhira.

Hanyuma ibishanga n’ibibaya bidatunganijwe byose bigakorwa kugira ngo hongerwe umusaruro udashingiye ku kirere.

Uretse ubuhinzi no kubaka inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi wabwo, abaturage basabye ko mu igenamigambi rya 2017-2018 hatekerezwa buryo abana kuva ku ncuke bajyanwa mu itorero ry’igihugu mu gihe cy’ibiruhuko.

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bahamya ko bigenze gutyo abana bakurana umuco wo gukunda iguhugu.

Ubusanzwe Itorero rijyagamo abantu b’ingeri zitandukanye, guhera ku banyeshuri baba barangije amashuri yisumbuye.

Guverineri Kazayire asaba abaturage kuzafasha ubuyobozi gushyira mu bikorwa ibyo bihitiyemo
Guverineri Kazayire asaba abaturage kuzafasha ubuyobozi gushyira mu bikorwa ibyo bihitiyemo

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard avuga ko ibitekerezo babonye byavuye mu baturage byaberetse ko abaturage bamaze kugera ku myumvire yo hejuru.

Agira ati “Twaratunguwe! Kandi ibitekerezo byabo byaradukanguye. Ni ibitekerezo byiza cyane, cyane rwose byavuye mu baturage.

Ibi biratwereka ko gahunda za leta zigisha abaturage, abaturage bazisobanukiwe ko kandi kuba byarabaturutsemo baniteguye gufasha ubuyobozi kubishyira mu bikorwa bityo iterambere rikihuta.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise avuga ko bazashyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ryishyiriweho n’abaturage bashingiye kubyo bakeneye byabafasha gutera imbere.

Agira ati “Harimo byinshi tubona bizihutisha iterambere ry’abaturage. Iyo ubona ibikorwa nk’amashanayarazi, kwebegerezwa amazi meza, kuhira imyaka n’ibindi ubona ko bizagabanya imibare y’ikigero cy’ubukene ku baturage bacu.”

Abaturage baributswa ko bagomba kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa igenamigambi n’imihigo bagizemo uruhare kugira ngo bafatanye n’ubuyobozi; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire abisobanura.

Agira ati “Nkabafatanyabikorwa bacu bakomeye, abaturage turabasaba gushyiramo ingufu mu gushyira mu bikorwa ibyo bihitiyemo,ntibigarukire mu gutanga ibitekerezo gusa.

Niba ari umusaruro mu buhinzi buri wese aharanire ko yagira umusaruro mwiza, uzagera ku isoko mpuzamahanga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka