Bifuza ko ihame ry’uburinganire ryakwigishwa mu mashuri

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (GMO) ruvuga ko uburinganire butubahirizwa muri gahunda nyinshi zishyirwa mu bikorwa.

Mugiraneza Modeste umukozi w'urwego rwa GMO avuga ko ihame ry'ubuiringanire ritubahirizwa mu maraporo akorwa
Mugiraneza Modeste umukozi w’urwego rwa GMO avuga ko ihame ry’ubuiringanire ritubahirizwa mu maraporo akorwa

GMO itangaza ibi ivuga ko hari abashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire ariko ari nko kwikiza; nkuko Mugiraneza Modeste umukozi w’urwo rwego abisobanura.

Agira ati « Murebe mu gutegura igenamigambi ry’Akarere, rimwe na rimwe bagashyiramo ngo abagore aba n’aba bazahabwa imirimo mu gukora igikorwa runaka, nibura uhagarariye abagore ntiyigeze atumirwa ngo yicarane n’ukora iri genamigambi amwereke ibyafasha.ʺ

Akomeza agaragaza ko muri za raporo zitangwa ku mibereho y’abaturage naho hakagombye kwibandwa ku buringanire bw’impande zombi kugirango abagore n’abagabo bazamukire rimwe mu iterambere.

Ati ʺIyo muri raporo tuvuze ngo mu Karere runaka abaturage igihumbi bavuye mu bukene, ariko ntitugaragaze ngo abagore ni bangahe, abagabo ni bangahe nta hame ry’uburinganire riba ryubahirijwe.

Ibi kandi byanagarutsweho mu biganiro uru rwego rwagiranye n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore n’abashinzwe imibereho myiza mu turere twa Karongi na Rutsiro tariki ya 03 Werurwe 2017.

Muri ibyo biganiro hagaragajwe ko icyatuma abantu barushaho gusobanukirwa n’uburinganire ari uko isomo ry’Ubiringanire ryashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri.

Abahagarariye inama y'igihugu y'abagore n'abashinzwe imibereho myiza turere twa Karongi na Rutsiro bifuza ko ihame ry'uburinganire ryakwigishwa mu mashuri
Abahagarariye inama y’igihugu y’abagore n’abashinzwe imibereho myiza turere twa Karongi na Rutsiro bifuza ko ihame ry’uburinganire ryakwigishwa mu mashuri

Mukashema Drocelle, umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abisobanura agira ati ʺNiba tubyibonera ko abantu benshi badasobanukiwe uburinganire, kuki bitashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri abantu bagakura babizi.ʺ

Butasi Herman nawe ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rutsiro ahamya ko abantu batangiye kwiga iby’ubiringanire bakiri bato byazamura imyumvire.

Agira ati ʺGutangira kwigishwa ibijyanye n’uburinganire abantu bakiri abana byafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ababyumva ukundi.ʺ

Nubwo batangaza ibi, ariko hibazwa uko bizagenda cyangwa ikizakorwa kugira ngo ihame ry’uburinganire rijye mu masomo yigishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa cyateguwe na RALGA ku bufatanye na GMO mu rwego rw’ Umushinga witwa Rwanda Decentralization Support Program (RDSP)uterwa inkunga na BTC. Mwakosora!

Oscar yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka