Barishyuza amafaranga y’ibyabo byangijwe hakorwa imihanda

Abaturage bo mu Kagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya muri Rwamagana, barasaba ingurane z’ibyangijwe hakorwa imihanda muri gahunda ya VUP.

Ibye yangirijwe bifite agaciro kangana n'ibihumbi 500Frw.
Ibye yangirijwe bifite agaciro kangana n’ibihumbi 500Frw.

Ngabonziza Charles n’umwe mu baturage batuye muri aka kagari uvuga ko yangirijwe imyaka, ikibanza cye kigacishwamo umuhanda ariko ko atigeze ahabwa ingurane. Avuga ko ikigeretse kuri ibyo, ari uko batigeze bamenyeshwa ngo babashe gusarura hakiri kare.

Agira ati “Ibi byatubayeho ni ikibazo gikomeye kuko batwangirije imyaka batanatumenyesheje byibuze ngo tubanze tunayisarure.”

Iyo abaruye ibyagijwe n’ibikorwo byo kubaka umuhanda asanga bifite agaciro k’ibihumbi 600Frw, ariko akemeza ko n’uwamuha kimwe cya kabiri yacyemera.

Abagea muri 86 nibo basaba guhabwa ingurane.
Abagea muri 86 nibo basaba guhabwa ingurane.

Gakiga Thadeo nawe utuye muri aka kagali, avuga ko we yangirijwe ibifite agaciro k’ibihumbi 500Frw, akavuga ko agitegereje ko akarere kamwishyura.

Bimwe mubyo bamwangirije harimo ibiti, imbuto yari yarahinze ziribwa, avuga ko yakuragamo amafaranga atunga umuryango we n’insina n’imyaka yari yarahinze. Avuga ko iyo babimenyeshwa hamwe na bagenzi be bahuje iki kibazo bari gusarura imwe mu myaka yari itangiye kwera.

Mutarambirwa Theoneste avuga ko nyuma yo kubangiriza imitungo babakenesheje ku buryo babayeho baca inshuro. Ati “Byaduteye ubukene kuko insina twacagaho igitoki barazitemaguye ubu mbayeho nabi.”

Iyi mihanda niyo yanyuze mu mirima yabo.
Iyi mihanda niyo yanyuze mu mirima yabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakoza Henry, avuga ko batangiye kubarura abangirijwe imyaka, kugira ngo buri wese hazamenyekane umubare nyawo w’amafaranga agomba kwishyurwa.

Avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, abo baturage bose uko ari 86 bazaba bamaze kwishurwa ku buryo bitazarenza mu kwezi kwa Munani uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kudaha umuturage ingurane y’imitungo ye yangijwe n’ibikorwa rusange ni ukumuhohotera bikabije! Harimo agasuzuguro kavanze n’urugomo /ubugome kuko nawe aba akeneye ikimutungira umuryango we.

Rugira yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka