Barasaba gukemurirwa ibibazo batewe n’iyubakwa ry’umuhanda

Abaturage bo mu midugudu ya Mujabagiro na Murwa mu Murenge wa Kagano i Nyamasheke barasaba ubuyobozi kubakemurira ibibazo mu ikorwa ry’umuhanda uva Ninzi ugana Murwa.

Iyi nzu iri mu zangijwe n'ikorwa ry'umuhanda.
Iyi nzu iri mu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda.

Ibibazo bavuga n’iby’amazu yabo yasizwe anaganitse hejuru y’imikingo kandi ntahabwe amafaranga y’ingurane n’amazu yasatuwe n’ibimodoka bikora umuhanda byayajegeje bikomeye.

Kubera gusatagurika, hari amazu ushobora kurebera inyuma ukabona abari imbere, cyangwa ukabona inzu zahengamye zenda kugwa ucishije mu rukuta.

Hari n’abavuga ko bahawe amafaranga adahwanye n’ibikorwa byabo byari bihari kuko bemeye kuyasinyira mu buryo bita ubw’igitsure cy’abakozi b’akarere ngo bababwiraga ko nibadasinya nta yandi n’ayo bafite bazayabura.

Umwe mu baturage avuga ko kubera inzu ye ibura gato ngo igwe bituma we n’umuryango we barara hanze mu rutoki, akavuga ko ikibazo cye cy’uko yakwishyurwa akimurwa yakigejeje ku buyobozi ariko bukaba ntacyo burabikoraho kugeza ubu.

Agira ati “Ubu ndarana n’umuryango wanjye mu rutoki nta handi ho kuba dufite kandi ntabwo bigeze batubarira ngo nibura twizere ko tuzimuka, inzu yanjye yatigishijwe n’ibimodoka irasenyuka harabura gato gusa ngo ijye hasi, imvura nigwa turahita dupfa.”

Undi muturage avuga ko yashyizwe mu manegeka n’abakora umuhanda ku buryo nta mwanya na muto afite uvuye ku muhanda akavuga ko isegonda ku yindi umwana we ashobora kwicwa n’imodoka kuko ari mu muhanda rwa gati.

Agira ati “Ndebera rwose inzu yanjye bayishyize ku mukingo neza neza nta hantu nshobora gusohokera kandi ntabwo inzu yanjye ibariwe, imodoka zica neza ku nzu yanjye, hagize itana gato twashira.”

Uyu we avuga ko isaha n'isaha imodoka yamugongera muri iyi nzu n'umuryango we bagashira.
Uyu we avuga ko isaha n’isaha imodoka yamugongera muri iyi nzu n’umuryango we bagashira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko abaturage bakwiye kwishimira ibikorwa by’iterambere nk’uwo muhanda, cyane cyane ko ari bo ubwabo bawisabiye, bukavuga ko bwiteguye gukemura ibibazo byose byavutse mu ikorwa ry’uyu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josue Michel, agira ati “Ibibazo birimo hariya turabizi kandi turashaka uko tubikemura, inzu zasadutse hakorwa umuhanda twarazibaze hasigaye gusa ko abaturage basinya, inzu ziri mu muhanda neza cyangwa se zashyizwe mu manegeka turazizi, tuzazishyura kandi vuba bishoboka.”

Yavuze ko abaturage basenyewe bagiye kubashakira aho baba bacumbitse mu gihe batarahabwa ingurane ngo bimuke, naho abavuga ko bahawe make akarere ngo kaba kiteguye kubisuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka