Bane barimo umujyanama w’ubuzima bafashwe bagurisha inzitiramibu

Polisi y’igihigu ikorera mu mujyi wa Kigali yerekanye abantu bane bakurikiranweho kugurisha inzitiramibu zari zigenewe abaturage.

Izi ni zimwe mu nzitiramubu zafashwe zagurishijwe
Izi ni zimwe mu nzitiramubu zafashwe zagurishijwe

Tariki ya 09 Mutarama 2017 nibwo Polisi yamurikiye itangazamakuru abo bantu barimo umujyanama w’ubuzima, uwamufashije kumushakira isoko n’abacuruzi babiri baziguraga bakazicuruza.

Umujyanama w’ubuzima avuga ko kugurisha inzitiramibu zigenewe abaturage ari igishuko yagize.

Avuga ko izi nzitiramibu yagurishije ari izari zasigaye zigomba guhabwa abaturage basigaye ubwo zatangwaga mu kagari ka Masoro mu murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Yagize igishuko cyo kuzigurisha kubera musaza we witabye Imana bikamusiga mu bukene.

Agira ati “Nagize igishuko kubera nari maze gupfusha musaza wanjye azize Kanseri. Inshuti yanjye ije kunsura imbwira ko hari aho nazigurisha nkabona amafaranga ndabyemera ndazigurisha.”

Bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta kubera ko bagurishije inzitiramibu zigenewe abaturage
Bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta kubera ko bagurishije inzitiramibu zigenewe abaturage

Undi muturage we avuga ko yaziguraga mu baturage i Muhanga nawe akazigurisha.

Dr Aimable Mutuyumuremyi, ushinzwe kurwanya Malaria muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), avuga ko ibikorwa byo kunyereza no kugurisha inzitiramibu bikwiye kwamaganwa.

Akomeza avuga ko bikoma mu nkokora gahunda leta yashyizeho yo gukumira icyorezo cya Malaria bityo bikaguma gushyira mu kaga abaturage b’igihugu.

Agira ati “Umuturage wagenewe inzitiramubu ntayibone akomeza kurwara Malaria ndetse akayanduza abandi.

Gusimbura inzitiramubu yarigishijwe na byo biratinda kuko ingengo y’imari idahita iboneka uwo mwanya, bityo bigakoma mu nkokora ingamba dufite zo guhashya marariya, cyane cyane mu turere twugarijwe n’iki cyorezo.”

Uyu mugabo ngo yaguraga inzitiramubu i Muhanga akazigurisha n'abageni
Uyu mugabo ngo yaguraga inzitiramubu i Muhanga akazigurisha n’abageni

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel yaburiye abantu bose batekereza kugurisha inzitiramubu ko hari ibihano bibateganyirijwe, yaba abazigura ndetse n’abazigurisha.

Agira ati “Umuturage ufashwe agurisha inzitiramubu arahanwa ndetse n’abazigura, turakangurira abaturage kuturangira n’abandi bagikora ibikorwa nk’ibyo.”

Kugeza ubu hamaze gufatwa inzitiramubu zisaga 90. Abaturage bakaba bazigurisha ku mafaranga ari hagati ya 400RWf na 1500RWf.

Abacuruzi bakaba bazigurisha cyane cyane n’amazu y’amacumbi (lodges) ku mafaranga ari hagati ya 2000RWf na 3000RWf.

Abafashwe baramutse bahamwe n’iki cyaha bashinjwa cyo kunyereza umutungo wa Leta, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwiy’ kugera ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro ebyiri kugera kuri eshanu y’ibyanyerejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kunyereza ibigenewe abaturage bigomba gucika bitaba ibyo kiriya gihano kirahanitse ni ukucyemera nta kundi iyo inda yasumbye nyirayo...

musabyimana Olivier /Kamonyi yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka