Abo HRW iheruka kuvuga ko bishwe n’inzego z’umutekano baracyariho
Nk’uko bigaragara kuri iyi foto iheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga witwa "Human Right Watch (HRW)" uharanira uburenganzira bwa muntu, ngo abo bantu bishwe n’inzego z’umutekano w’igihugu abandi baburirwa irengero.
Raporo ya "HRW" yagaragazaga amazina yabo ivuga ko bishwe, icyo bazize n’igihe biciwe.
Ariko Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu (NHRC) na yo yasohoye ubushakashatsi yakoze kuri iyo raporo ndetse yerekana abari kuri iyi lisiti bavugwagaho ko baba barishwe.
Bamwe muri bo ni aba ubona kuri iyi foto hasi.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yabitangaje mu bushakashatsi yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017.
Tariki 13 Nyakanga "HRW" yatangaje raporo y’amapaji 40 ifite umutwe ugira uti "All Thieves Must Be Killed’: Extrajudicial Executions in Western Rwanda” , bivuze ko mu Rwanda hari itegeko ryo kwica abajura binyuranije n’amahame y’ubutabera.
Icyo gihe yari yatangaje ifoto ikubiyemo amafoto y’abantu 43 yavugaga ko bishwe na Polisi bamwe barashwe abandi bazize gukubitwa, abandi bakaburirwa irengero, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Iyi nkuru turacyayibakurikiranira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko HRW Twarabarambiwe Ahomwahereye Mwaturetse Tukubaka Urwatubyaye Ese Ntacyo Guvernoma Yakora Ngo,itandukane Nizo Mburagasani?
Nibisanzwe byabo guharabika u Rwanda ntawe byatungura twe turusheho gukora no gukunda igihugu cyacu gusa sibo mana yacu.