Babangamiwe no kutagira irimbi
Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi babangamiwe no kutagira irimbi kuko iryo bari bafite ryuzuye, bakaba bakora ibirometero birenga 10 bajya gushyingura i Rubungera.
Aba baturage bavuga ko bari basanzwe bashyingura mu irimbi ry’ahotwa i Nyarusazi mu Murenge wabo, none ngo ryaruzuye basabwa kujya gushyingura mu irimbi ryo mu Murenge wa Rubengera.
Ngo bibasaba amafaranga menshi yo gutegera umurambo ndetse n’abajya gushyingura, ibintu bitorohera na gato abafite ubushobozi buke.
Mukamurenzi Anitha, umwe muri bo, ati “Nkatwe b’abakene, iyo umuntu apfuye ntiwabasha kubona abantu baguhekera umurambo ngo bawugeze i Rubengera, ntiwabona amafaranga y’imodoka, urumva ko bitoroshye.”
Aba baturage kandi bavuga ko kubera kubura ubushobozi bwo kugeza umurambo mu irimbi rya Rubengera, bituma bacungana n’ubuyobozi bagahitamo gushyingura mu ngo.
Uwitwa Marc Kamana ati “I rubengera hajyayo abantu bafite ubushobozi, iyo hari umuntu upfuye umuntu areba uko acungana n’ubuyobozi agashyingura mu rugo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura, bwo buvuga ko iki kibazo gisa n’ikigeze ku iherezo kuko igisubizo kigiye kuboneka.
Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabukorwa w’uwo murenge agira ati “Ikibazo cy’irimbi rya Bwishyura koko kimaze iminsi, ariko ubu navuga ko kigeze ku musozo kuko ubu igikorwa kigeze ku gutegura kwimura abatuye ahagomba gushyirwa irimbi rishya ku buryo mu gihe gito kizaba cyarangiye.”
Hirya no hino mu gihugu hamaze gushyirwaho amarimbi rusange ashyingurwamo n’abatuye agace runaka, ibi bigafasha mu kwirinda gusesagura ubutaka buto abantu bafite.
Uretse iyi gahunda kandi, Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho itegeko ryemerera abantu gutwika imirambo. Uretse kurengera ubuto bw’ubutaka, iyi gahunda ikaba izafasha no mu gukuraho ibyinshi bihenze wasangaga bigendera mu muhango wo gushyingura birimo kwishyura isanduku, kwishyura imva, gutwara umurambo n’ibindi.
Ernest Ndayisaba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe yewe ubuyobozi nibutabare bushake irimbi kuko gushingura murugo n’amakosa