Babangamiwe n’urusaku ruva mu rusengero rubegereye

Abatuye Umudugudu wa Bibundu, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve muri Musanze batangaza ko babangamiwe n’urusaku ruva mu rusengero ruhubatse.

Urusengero rwubatswe hagati y'ingo z'abaturage
Urusengero rwubatswe hagati y’ingo z’abaturage

Abaturiye urwo rusengero bavuga kuva mu mwaka wa 2012, urwo rusengero ruhubatse, batajya bagira umutuzo nk’abandi.

Margarita Mukankindo, w’imyaka 84 y’amavuko umwe mu baruturiye avuga ko rubabangamira iyo abarusengeramo bari kuririmba, bakubita ibyuma n’imizindaro kuburyo ngo yumva mu mutwe we bitameze neza.

Agira ati “Urebye uburyo basenga barasakuza kandi mu rusengero baruhoramo nk’abanyeshuri bari mu ishuri.”

Abaturiye urwo rusengero bavuga ko rwaje ruhabasanga, baramaze gutura. Ntibumva ngo uburyo hatangwa uburenganzira bwo kubaka urusengero hagati y’amazu y’abaturage.

Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko abasengera muri urwo rusengero badasakuje nta kindi baba bababangamiyeho.

Agira ati “Baramutse basenze ariko urusaku ntirutugereho ntacyo byaba bitwaye kuko nk’abana bakeneye kuruhuka ndetse n’abandi bantu bakuru baba bavuye mu kazi bananiwe.”

Pasiteri Innocent Munyurangabo uyobora urwo rusengero rwitwa “Itorero ry’Ubumwe bw’Abakristu mu Rwanda” amara impungenge abo baturage avuga ko muri 2017 aribwo bateguye uburyo bwo kugabanya urwo rusaku.

Agira ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017 kiriya kibazo cyo kugabanya urusaku nicyo tuzakemura mbere y’ibindi byose”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yasabye ko bagabanya urusaku rw’imizindaro ikoreshwa n’urwo rusengero.

Abahamagarira kandi kwihutisha ingamba zihamye zo gukemura icyo kibazo cy’urusaku mu buryo bwa burundu.

Mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 600 hateganyijwe ibihano bihabwa muntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage.

Ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Jye Simbyiyumvisha Urwo Rusengero Rurindira Kubuza Abaturajye Umutekano Barwubatse Batasabye Uburenganzira Rwuzuye Nyobozi Irihehe? Ok, Muburyo Bwo Gutanga Umutekano Bagomba Kwimuka Ariko Abanyetorero Ntamakosa Bafite.

Kumenya Izina Singombwa yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

bakwiye kwisubiraho rwose

izere aime olivier yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

ni ngombwa kandi nibyiza gusenga ntawe ubangamiye bakwiye kwisubiraho pe

izere aime olivier yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Rwose Nayor wa Musanze atabare abaturage ba Cyuve n’insengero ziba hagati y’amago zikabuza umutekano

Urundi rugero: Ahitwa ECMI ho muri CYUVE.Akagari: KABEZA, Akagari: KUNGO.

TURATABAZA.

Gasana yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka