Ba Nyampinga bizihije umunsi w’abagore bafasha abarwariye mu bitaro bya Muhima (Amafoto)
Abakobwa 14 bahataniye umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2017, bizihije umunsi Mpuzamahanga w’abagore, basura abagore barwariye mu bitaro bya Muhima banabaha ubufasha.
Iki gikorwa cyo gusura aba bagore cyibanze ku bababaye ndetse n’abafite ubushobozi buke, babafasha mu bikoresho by’ibanze byo kubafasha gukomeza ubuzima mu bitaro birimo imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.
Banafashije bamwe bamwe mu bagore bari barananiwe kwishyura ibitaro, babaha ubufasha butuma bavamo ideni bari bafitiye ibitaro
Dore mu mafoto uruzinduko rw’abahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu bitaro bya Muhima :
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Bagize neza cyane
icyo gikorwa nikiza ba Nyampinga bakoze cyo gusura abababaye vraiment uwo mutima mwiza .
icyo gikorwa cya ba Nyampinga cyo gufasha abababaye vraiment nibyiza kugira umutima utanga bikabera nabandi urugero rwiza.
Kudashima ni umuco mubi aba bakobwa bakoze rwose ibyo bat way ebbing wants n’ubushobozi bafite kdi ikingenzi si umutungo ahubwo ni umutima bagize ni nicyo kwitwa mwiza bisobanuye bravo kuri banyampinga mukomeze mushyirehamwe imbaraga zanyu murekane na vuga gusa ngo gutwara itangaza makuru ni abataramenya uruhare rifite mu kubaka igihugu nge si ndi umunyamakuru gusa nabo ni aba agaciro batugezaho mubuzima igihugu kibayemo ni abavugizi barubanda please ntitugasenye ibyiza rwose ba nyampinga Imana ibahe umugisha
Nibyiza Ariko Bazagere No Mucyaro Ntibazahere Mu Ville Gusa
JYE NAKAGISHIMYE ARIKO BIGARAGARA KO BAGIYE KWIFOTOREZAYO KO BAFASHIJE NABO, KWIFOTOZA UTANGA NTAGO UBA UTANZE IKINDI KANDI KUJYA GUSUA ABANTU UKITWAZA ABANYAMAKURU NAZA CAMERA NTAMPUHWE MBIBONAMO
Iki gikorwa ni indashyi kirwa,gikwiriye kubera abandi bantu bose bafi te umutima wa kimu ntu n’ubushobozi uru gero rwiza.
Ko mugize muti 14 nibo bagiye none uwabuze ninde kandi kubera iki?
Naho igikorwa cyo gusura abababaye ni cyiza turagishimye bakomereze aho natwe twese tubigire ibyacu