Ba Meya bakomeje imihigo, abababanjirije bari he?

Hashize imyaka ibiri n’igice Perezida Paul Kagame akebuye abayobozi b’uturere bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi wari uteraniye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ku nshuro ya 12.

Abasaga 40% bahoze bayobora uturere ubu bikorera ku giti cyabo
Abasaga 40% bahoze bayobora uturere ubu bikorera ku giti cyabo

Icyo gihe Perezida yavuye imuzi ibibazo byokamye abayobozi, ubundi baba barashyiriweho gukemura ibibazo by’abaturage ariko bikarangira uturere turangwa n’imitangire mibi ya serivisi n’imikorere idahwitse.

Yagize ati “Umuyobozi w’akarere ashinzwe gukorera inyungu z’abaturage. Ntuba ukiri umuyobozi iyo ugora abaturage ushinzwe kuyobora.”

Perezida Kagame yabivuze abishingiye ku kuba abayobozi b’uturere batorwa n’inteko iba ihagarariye abaturage, kandi mu gihe biyamamaza baba basezeranije abaturage kubagezaho byinshi.

Abayobozi b’uturere batowe muri manda ya 2011 kugeza 2015 bari mu bahuye n’ibibazo byo gushinjwa imikorere idahwitse. Ibi byatumye amakosa yabagaragayeho yagize ingaruka mu miyoborere myiza, mu kugabanya ubukene no gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma.

Byatumye mu mpera za 2015, mbere gato y’uko manda zabo zirangira, abayobozi b’uturere batanu basezera ku mirimo yabo abandi bakurikiranwa n’ubutabera.

Icyo gihe cyabaye kimwe mu bihe bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda kubera cyagaragayemo abayobozi b’uturere benshi beguye bakurikiranye kandi mu gihe kimwe.

Kigali Today na KT Press byakurikiranye abayobozi b’uturere bayoboye muri manda ya Perezida iheruka, ikurikirana aho bari ubu n’icyo bari gukora.

Umujyi wa Kigali

Amajyaruguru

Amajyepfo

Uburasirazuba

Uburengerazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muziko umuntu wese utagira akazi bivugwako yikorera? Tugendeye kuribyo muzi bakora iki kuburyo batanga akazi nabo? Wapi. Secteur prive mu Rwanda ntihagaze neza mbabwize ukuri. None murabona inyungu yo kuba mubuyobozi mu Rwanda ariyihe niba 80% byabavaho birangira babaye feke ariyihe? Ikibazo rero kirihe? Ni kuribo cg ababashyiraho? Njye mpise nkanga ntimukakampe

nzibaza yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka