Ambasaderi Mathilde yitabiriye ibirori bibanziriza kurahira kwa Donald Trump

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yitabiriye ibirori bibanziriza kurahira kwa Perezida Donald Trump watarewe kuyobora icyo gihugu.

Perezida watowe Donald Trump ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika mu birori bibanzirira kurahira kwe
Perezida watowe Donald Trump ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika mu birori bibanzirira kurahira kwe

Amabasaderi Mathilde yitabiriye ibyo birori byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 17 Mutarama 2017.

Ibyo birori byateguriwe abantu batandukanye barimo abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo muri Amerika.

Perezida watowe, Donald Trump ugiye gusimbura Perezida Barack Obama, biteganyijwe ko azarahira mu birori bizaba ku wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka