Amakuru avuga ko Meya wa Nyagatare yeguye ni ibihuha - MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko amakuru yavugaga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George afunze ari ibihuha kuko ubu ari mu kazi.

Mupenzi George, umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ari mu kazi
Mupenzi George, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ari mu kazi

MINALOC yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter mu ma saa sita zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.

Ubwo butumwa bwo kuri Twitter bugira buti "Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya."

Amakuru y’ibihuha yavugaga ko umuyobozi w’Akarerere ka Nyagatare yaba yafunzwe cyangwa yeguye, yatangiye gukwirakwizwa n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017.

Twagerageje kuvugana na Mupenzi George ariko ntibyadukundiye kuko inshuro twamuhamagaye ntiyitabye telefone. Twamwoherereje n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Gusa ariko ubwo twandikaga iyi nkuru twaje kumenya ko uwo muyobozi yari ari mu nama.

Ibihuha byavugaga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yeguye cyangwa yafunzwe bije mu gihe hakunze kumvikana abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze beguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Esemurwandanukobimeze Umuyobozi Ajamunama Bitazwi?

MUPENDE yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

UBWO BYAJE

biraguma yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

nakore akazi Abe ategereje niyo ataba meya yakora n,ibindi siwe wa mbere waba yeguye.Kila mwanzo kila mwisho

eliya yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ese ubwo ntibyaje ubwo yatangiye gushyirwa mu majwi!!!!?
Abe standby buriya ababivuga bafite aho babikomoza burya ngo nta nduru ivugira ubusa, ubwo nadafungwa areguzwa mo kimwe da.

EDDY yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ese Mayor wa Kicukiro we azegura cyangwa azasezererwa ryari? Ko adusubiza inyuma cyane mu Mihigo?!

Konde yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka