Amajyepfo: Abayobozi b’Uturere bariga uko bateza imbere abo bayobora

Abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa, bari mu mwiherero w’iminsi ibiri, aho bateganya kurebera hamwe uko bazafasha abo bayobora kwikura mu bukene no kugira ubuzima bwiza.

Bari kurebera hamwe uko bateza imbere abaturage bayobora
Bari kurebera hamwe uko bateza imbere abaturage bayobora

Ni umwiherero batangiye ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 ukaba urimo kubera i Sovu mu Karere ka Huye.

Uteraniyemo abagize Komite Nyobozi z’uturere hamwe na ba perezida b’inama njyanama ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere, abahagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu turere, ndetse n’abayobozi bo ku rwego rw’intara bakurikirana ibikorerwa mu turere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, atangiza uyu mwiherero yavuze ko bagiye kwibanda ku bintu bine, icya mbere kikaba ari uko bateganya kwitwara muri gahunda yo gufasha abaturage bakennye, kubwikuramo.

Yagize ati “Turateganya kuganira kuri gahunda twatangiye muri uyu mwaka yo gukura abaturage mu bukene. Ni ngombwa ko uturere twose tuyumva kimwe, tukayigendamo kimwe, kugira ngo tutazayigendamo nabi kandi ari gahunda igomba kujya imara imyaka ibiri ku mugenerwabikorwa, twagira n’imana hakagira uvamo mbere.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, ni we watangije umwiherero
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, ni we watangije umwiherero

Ku bijyanye n’uko bateganya kwitwara muri iyi gahunda nshyashya yo gufasha abo bayobora bakennye kubwikuramo, aba bayobozi bavuga ko bateganya kuzajya bareba igitera umuntu ubukene n’icyo yafashwamo, nta kurebera muri rusange nk’uko byagendaga mbere.

Jacqueline Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga ati “Hari ukeneshwa n’amakimbirane ari mu muryango, hakaba n’uwo usanga afite ibintu ariko afite ubujiji, ugasanga ukwiye kububakira imyumvire, ubukene iwabo bukarangira. Umwihariko utuma umuntu ari mu cyiciro cy’ubukene uzajya ugena uburyo bwakoreshwa mu kumufasha kubuvamo, aho kugira ngo abantu bafatwe mu buryo bwa rusange.”

Iyi gahunda yo gufasha abantu kwikura mu bukene imaze iminsi ivugwaho, ariko umuntu ntiyabura kwibaza niba abari baramenyereye gufashwa bayumva cyangwa bayemera. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko ari imyumvire bagomba kurwana na yo.

Ati “Uko dukora inteko z’abaturage, dutesha agaciro icyo kintu cyo gufashwa. Kuko ubundi mu muco nyarwanda, kumva ko ufashwa si ibintu byo kurata. Rero birasaba ko umuturage afashwa ariko na we akazagira igihe afasha abandi. Ni imyumvire tugomba kurwana na yo.”

Mu bindi bateganya kuganiraho, harimo gahunda y’isuku n’isukura, imihigo y’uturere ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage.

Nta gushidikanya ko bafite umukoro ukomeye kuko nko ku bijyanye n’isuku, ibarura rusange riheruka ryagaragaje ko mu Rwanda muri rusange abaturage 25% batira ubwiherero, na bwo butujuje ibisabwa, naho mu Ntara y’Amajyepfo ababutira bakaba ari 32%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka