Amajyaruguru: Guverineri Musabyimana ngo agiye guhangana n’ikibazo cy’umwanda

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko icyo ashyize imbere ari ukwegera abaturage bagakemura ibibazo bigihari birimo n’umwanda .

Minisitiri Francis Kaboneka( Hagati) yemeza ihererekanyabubasha hagati ya Bosenibamwe na Musabyimana wamusimbuye
Minisitiri Francis Kaboneka( Hagati) yemeza ihererekanyabubasha hagati ya Bosenibamwe na Musabyimana wamusimbuye

Byatangajwe mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati ye n’uwo asimbuye ku buyobozi bw’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Muri uwo muhango Bosenibamwe yabwiye umusimbuye ko mu gihe kingana n’imyaka umunani amaze ayobora iyo ntara avuga ko ikibazo cy’umwanda aricyo asize kitararangira. Yamusabye kuzabishyiramo imbaraga kigakemuka.

Agira ati “Isuku nicyo gipimo (Indicateur) cya mbere cy’iterambere ku muturage. Kuko n’ubwo wakubaka imihanda ya kaburimbo,amahoteri meza ariko abaturage batarumva neza akamaro k’isuku ntacyo byaba bimaze.

Niyo mpamvu nsaba umuyobozi unsimbuye ko yabishyiramo imbaraga intara y’amajyaruguru ikaba urwererane”.

Umuyobozi mushya w’Intara y’amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko icyo kibazo cy’umwanda nta kabuza azakirwanya kuko agiye gushyira imbere ubufatanye n’inzindi nzego mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

Agira ati “Abaturage b’intara y’amajyaruguru tugiye kurushaho kubaba hafi tubagaragariza urukundo bitari ukuvuga ngo ndagukunda ahubwo twite ku mibereho myiza yabo”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu ntara y'amajyaruguru bitabiriye iryo hererekanya
Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru bitabiriye iryo hererekanya

Umwanda uvugwa muri bamwe mu baturage b’intara y’amajyaruguru ugaragarira cyane cyane mu ngo zabo.

Usanga bamwe bakirarana n’amatungo mu nzu abandi ugasanga nta bwiherero bagira, bakajya kwiherera mu bisambu cyangwa bagatira abaturanyi.

Ikindi ni uko no ku mihanda cyangwa n’ahandi hahurira abantu benshi uhabona abana cyangwa n’abantu bakuru bambaye imyenda yahinduye ibara kubera umwanda.

Abandi ugasanga ntibajya bakaraba ku mubiri bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Bosenibamwe akomeza abwira uwamusimbuye ko ikindi atatunganyije mu buryo bunoze ari iterambere ry’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi. Niho ahera asaba Guverineri Musabyimana kuzabyitaho.

Ati “Twari tumaze kugera ku musaruro ushimishije ariko nta nganda twari twakagezeho zihagije zitunganya uwo musaruro”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye umuyobozi mushya w’intara y’Amajyaruguru ko agomba gukunda abaturage nk’uko Perezida Paul Kagame, wamugiriye icyizere cyo kuyobora iyo ntara, abakunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyumugabo azabishobora ndamuzi, nashyiremo agatege akoreshe bariya bakozi bo mukarere ka Musanze babaye ibigande.bubatse akantu kamezenk’akazu bajyakukazi nk,umuhango arebe ukuntu yabatandukanya,urugero nko mubutaka, bahorabazerereza abaturage kubusabusa, nibindi--------

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

MWARAKOZE RWOSE UYU MUYOBOZI TWARA MWISHIMIYE

peter yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka