Amahugurwa ku butabazi bwo mu mazi azagabanya abazira impanuka zayo

Abagize Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), baravuga ko kongerera ubushobozi abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi, bizabafasha mu kurokora ubuzima bw’abarohama.

Brig. Gen. Safari Ferdinand avuga ko aya mahugurwa azatuma abazira impanuka zo mu mazi bagabanuka.
Brig. Gen. Safari Ferdinand avuga ko aya mahugurwa azatuma abazira impanuka zo mu mazi bagabanuka.

Babitangarije i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Kamena 2016, ubwo batangiraga amahugurwa y’ibyumweru bibiri ajyanye no gutabara abagirira impanuka mu mazi mu rwego rwo kugabanya umubare w’abazizira.

Aya mahugurwa ahuje abagera kuri 26 basanzwe bazobereye mu by’umutekano wo mu mazi (Marines) baturutse mu bihugu 9 ku 10 bihuriye muri uyu mu muryango.

Brig. Gen. Safari Ferdinand wari uhagarariye u Rwanda mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa, yagize ati “Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi muri ibi bihugu bikora ku nyanja cyangwa bifite ibiyaga, kugira ngo mu gihe habaye impanuka babashe kugira abo barokora ndetse bamenye no gushakisha ababuriwe irengero.”

Avuga ko impanuka zo mu mazi zikunze kubaho muri ibi bihugu, uburyo bwo gutabara bukagorana kubera ubumenyi buke bw’ababishinzwe, akabivuga yifashishije urugero rw’ibyabaye.

Ati “Hari impanuka yigeze kubera mu kiyaga ya Victoria, abantu benshi barapfa abandi barabura, kubera kutagira ubushobozi n’ubumenyi bihagije, gutabara ntibyagenze neza. Ubushobozi turimo twubaka ubungubu bukazadufasha guhangana n’impanuka nk’izi.”

Lt Col S. K. Saeed avuga ko abahugurwa bari basanzwe bafite ubumenyi ku butabazi bwo mu mazi.
Lt Col S. K. Saeed avuga ko abahugurwa bari basanzwe bafite ubumenyi ku butabazi bwo mu mazi.

Lt Col. S. K. Saeed, Umuyobozi Wungirije muri EASF, avuga ko nubwo abahugurwa basanzwe bafite ubumenyi mu by’amazi, hari ibindi bari bakeneye kumenya kuko ngo “kwiga ni uguhozaho”.

Ati “Impanuka zo mu mazi akenshi ziterwa n’umuyaga. Bagomba rero kumenya kubara umuvuduko wawo bakanamenya icyerekezo cyawo bityo bibafashe kumenya intera abakoze impanuka bariho, ibi bigatuma kubatabara byihuta, bityo abapfa bakaba bake.”

Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa ni u Rwanda, Uganda, Sudani, Kenya, Somalia, Ethiopia, Djibouti, Ibirwa bya Komoro, n’Ibirwa bya Seyishele. Igihugu cy’u Burundi ni cyo cyonyine kititabiriye ubutumire.

Amahugurwa aratangwa n’inzobere zaturutse ku mugabane w’Uburayi mu bihugu bya Norvege, Danmark na Suede.

Abahugurwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika y'Iburasirazuba.
Abahugurwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka