Amafoto: Umugoroba udasanzwe wo guhahira Noheli

Igihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ni igihe benshi mu bayizihiza bategura neza, bagategura uburyo bazahaha ibintu binyuranye byo kwizihiza iyi minsi mikuru. Akenshi hagurwa cyane ibyo kurya, ariko hakibandwa cyane ku bifatwa nk’imbonekarimwe kuri bamwe, ariko hagurwa n’ibindi byo kurya, imyambaro, impano n’ibindi.

Akenshi kubera imirimo inyuranye abantu birirwamo, hari abibuka guhaha ibi byose ku munota wa nyuma. Kigali Today yaguteguriye amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa byo guhahira Noheli ya 2019, cyane cyane mu mugoroba ubanziriza Noheli.

Hari abibutse kugura imyenda ya Noheli ku munota wa nyuma
Hari abibutse kugura imyenda ya Noheli ku munota wa nyuma
Urujya n'uruza ku mugoroba wo kuwa 24 Ukuboza
Urujya n’uruza ku mugoroba wo kuwa 24 Ukuboza
Inyama ziri mu bigurwa cyane mu minsi mikuru. Aha ni mu Karere ka Gakenke
Inyama ziri mu bigurwa cyane mu minsi mikuru. Aha ni mu Karere ka Gakenke
Amatungo yo kubaga kuri Noheli na yo ari mu bigurwa cyane
Amatungo yo kubaga kuri Noheli na yo ari mu bigurwa cyane
Uko bamwe bahaha, ni ko abandi bategereje amafaranga ngo na bo bahahe
Uko bamwe bahaha, ni ko abandi bategereje amafaranga ngo na bo bahahe
Hari abakora urugendo bajya guhahira Noheli. Aba baturutse mu murenge wa Nyarusange muri Muhanga, baza guhahira mu Mujyi wa Muhanga
Hari abakora urugendo bajya guhahira Noheli. Aba baturutse mu murenge wa Nyarusange muri Muhanga, baza guhahira mu Mujyi wa Muhanga
Abo mu muryango Friends of Jesus Gatenga bari bagiye guhaha iby'umunsi mukuru
Abo mu muryango Friends of Jesus Gatenga bari bagiye guhaha iby’umunsi mukuru
Amashaza ari mu bihahwa cyane mu minsi mikuru
Amashaza ari mu bihahwa cyane mu minsi mikuru
Bamwe bahaha kare ngo babone n'umwanya wo gutega imodoka bataha
Bamwe bahaha kare ngo babone n’umwanya wo gutega imodoka bataha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ikiganiro cya pasteur kilimo tega amatwi wumve ubu kili kuli radio Rnda

alias bajo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ikiganiro cya pasteur kilimo tega amatwi wumve ubu kili kuli radio Rnda

alias bajo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Dr Pasteur R.Antoine yavuze ko Noheli itibutsa italiki Yezu yavutseho ahubwo Noheli itwibutsa ivuka ry ’umukiza.Naho biliya utubwiye niba warakoze ubushakashatsi ntitubizi,.niba kdi ali ibitekerezo byawe,hali abandi benshi mudatekereza kimwe,icyingenzi nukumenya ngo umunsi wa Noheli wibutsa iki?.nasubizaga uliya wavuze ngo ibyaha bikorwa etc....

alias bajo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Uzegere Dr Pasteur Rutayisire Antoine agusobanurire neza icyo kwizihiza umunsi wa Noheri bivuze.Iyo ujya kuba wumvise ikiganiro yahitishije kuli Rnda ntiwali kwilirwa ukora iyo commentaire.

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

niyomugabo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ibi uvuze c ugira ngo ntufitemo ukuri kwawe muvandi ubumenyi ubifiteho n’ubu ngu gusa nta kindi utumenyesheje
dore rero uzabaze impamvu y’iyi tariki biriya byaha wavuze bikorwa byose nibyo, ariko urasa nk’aho gukora byinshi aribyo biguteye impungenge kandi n’ibikeya Yehova abyanga urunuka
gerageza wiyungure ubumenyi ndabona birimo kuza ubutaha ubutumwa bwawe buzazahura benshi

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka