Agakiriro k’i Masoro kibasiwe n’inkongi

Abakorera mu Gakiriro k’i Masoro mu Murenge wa Ndera, aho ugabanira n’uwa Kimironko mu Izindiro, bavuga ko kahiye hafi ya kose kuko mu mitungo y’abagakoreragamo bagera muri 15 hasigaye iya babiri gusa.

Uwitwa Ntagorama agira ati "Urumva ahantu hakoreraga abantu bagera nko muri 15, ahantu hatahiye ni ah’abantu babiri gusa, babiri rwose bo haruguru ni bo kizimyamoto yahageze (inyubako) zitarafatwa, ni hafi ya kose".

Iyo nkongi bataramenya icyayiteye ngo yadutse ahagana saa munani z’igicuku mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, ikaba yatwitse imbaho n’imashini zizitunganya ndetse n’amaresitora yahakoreraga.

Abahaturiye bavuga ko gaz yakoreshwaga mu guteka amafunguro muri ayo maresitora yaturikaga nk’ibisasu, bamwe bakagira ngo ni ibitero bya gisirikare.

Uwitwa Mutiganda ati "Jyewe nagize ngo Igihugu cyatewe, byari biteye ubwoba".

Ntabwo turabasha kuvugana n’inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Ndera ngo zidusobanurire ikigiye gukorwa, nyuma y’uko benshi batakarije imitungo muri ako Gakiriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police Sylvestre Twajamahoro, yatangarije ikinyamakuru Taarifa ko bakirimo gukusanya amakuru ku cyaba cyateye iyo nkongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka