Abayobozi b’imidugudu baributswa ko batagomba gushakira indonke mu baturage

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka abwira abayobozi b’imidugudu ko batagomba gutatira icyizere bagiriwe n’abaturage ngo babahe servisi babanje kubaka ikiguzi.

Intore z'abayobozi b'imidugudu igize Akarere ka Kamonyi zibukijwe ko zitagomba gutatira icyizere zagiriwe n'abaturage
Intore z’abayobozi b’imidugudu igize Akarere ka Kamonyi zibukijwe ko zitagomba gutatira icyizere zagiriwe n’abaturage

Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza Itorero ry’abagize komite nyobozi z’imidugudu igize Akarere ka Kamonyi, tariki 14 Ukuboza 2016.

Minisitiri Kaboneka yabahamagariye gukorera hamwe mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, bashyira imbere inyungu z’abaturage, aho kubashakamo indonke kuko baba bariyamamaje bazi ko imirimo bagiye gukora ari ubukorerabushake.

Iyi ngo akaba ariyo ntego nyamukuru y’itorero bateguriwe kuko byagaragaraga ko mu mikorere yabo harimo abahuzagurika.

Agira ati "Ubundi iyo ajya kwiyamamaza aba aziko atagiye guhembwa, yiyamamaza yiyemeza ko agiye kwitangira abaturage akabafasha kugira ngo bave ku rwego rumwe bajye ku rundi.

N’ikimenyimenyi iyo badatowe barababara kuko baba baziko bagawe n’abaturage bababuriye icyizere. Icyo cyizere rero ubundi bagihaye agaciro nta n’ikiguzi cyabona."

Basabwe gushyira hamwe mu kurangiza inshingano nkuko babigaragaje mu mukoro ngiro wo gusigasira igisenge
Basabwe gushyira hamwe mu kurangiza inshingano nkuko babigaragaje mu mukoro ngiro wo gusigasira igisenge

Bamwe mu bayobozi b’umudugudu, bahakana ibyo bavugwaho byo kugurisha serivise bataha abaturage ; nkuko Nzaramba Joseph, umukuru w’umudugudu wa Kigabiro, akagari ka Nyamirembe, umurenge wa Karama abisobanura.

Agira ati "Biravugwa ariko ni ukutubeshyera. Ariko se umuntu yaguha ruswa, umuha iyihe serivisi ko nta gikorwa gisinyirwa n’umukuru w’umudugudu."

Gusa ariko abaturage bamwe banenga imikorere y’urwego ruyobora umudugudu, barugaya ko rubaka ruswa muri serivisi bagiramo uruhare nko gukora urutonde rw’abagenerwa inkunga no gushyira mu byiciro by’ubudehe.

Umwe mu baturage batuye mu umurenge wa Gacurabwenge, utifuje ko amazina ye atangazwa yifuza ko ibyo byakosorwa.

Agira ati "Iyo abona (umukuru w’umudugudu) ari ibibazo birimo amafaranga, abijyamo yihuse. Yabona havuyemo agafaranga utagira icyo umuha, akaguteza n’abandi bayobozi, ababwira ko ntacyo utanga ngo ntibakagukemurire ikibazo."

Minisitiri Kaboneka mu muhango wo gusoza itorero ry'abayobozi b'imidugudu yo mu Karere ka Kamonyi
Minisitiri Kaboneka mu muhango wo gusoza itorero ry’abayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Kamonyi

Minisitiri Kaboneka akangurira izi ntore z’abayobora imidugudu, zitwa Inkomezamihigo, gufatanya n’izindi nzego babana mu mudugudu, mu guhangana n’ibibazo by’abana b’inzererezi, ibiyobyabwenge, gukora imihanga y’imigenderano, kwita ku isuku no kubungabunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minisitiri Kaboneka ntaho ataniye na Nsengimana, abayobozi bose bo hejuru mugabanyirizwe 5% ku mishahara yanyu itubutse, bizatuma abayobozi b’ibanze bahembwa duke two kubagoboka, bareke kuzonga umuturage wagowe.Hakora uwariye

Rwiyemezamirimo yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka