Abaturiye imigezi bishimira ibyuma byayishyizweho bibaburira

Ku biyaga n’imigezi imwe n’imwe yo hirya no hino mu Gihugu, hashyizwe ibyuma by’ikoranabuhanga bipima uko amazi yiyongera cyanga agabanuka, bigatanga amakuru buri minota 15 ku Kigo cy’Igihugu gishwe imicungire y’amazi (RWB), ku buryo umugezi ugiye kuzura ukaba wateza ibyago abawuturiye, bamenyeshwa mbere bagahunga.

Ni ibyuma by'ikoranabuhanga bitanga amakuru ku kuzamuka no kumanuka kw'amazi y'imigezi n'ibiyaga
Ni ibyuma by’ikoranabuhanga bitanga amakuru ku kuzamuka no kumanuka kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga

Ni ibyuma bigenda bishyirwa ku migezi ahantu hatandukanye (Hydrological stations), buri cyuma kiba gifite kamera ireba mu mazi, ifite urusinga rujyana amakuru ku gice cyacyo cyabugenewe gihita kiyohereza ku babishinzwe, haba hari icyemezo kigomba gufatwa bigakorwa ku gihe, ayo makuru ngo akaba anifashishwa mu igenamigambi ry’Igihugu.

Nsanzabera Alphonse, umuturage wo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, umwe mu bahinga mu gishanga kinyurwamo n’umugezi w’Akanyaru, ahagabanira Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, avuga ko icyuma cyahashyizwe kibafitiye akamaro.

Agira ati “Baradusobanuriye, kuko iyo baje gusura iki cyuma batubwira uko bihagaze, ubu natwe twamenye akamaro kacyo. Nk’ubu umwaka ushize baraje batubwira ko amazi y’uyu mugezi arimo kwiyongera cyane, imyaka yaburaga iminsi mike ngo tuyisarure twahise tuyikuramo, nyuma yaho gato umugezi wahise wuzura cyane, amazi asandara mu mirima hose hararengerwa”.

Ati “Urumva rero ko ari igikorwa kidufitiye akamaro kanini, kuko iyo tutabona ayo makuru mbere imyaka yacu yari kurengerwa tugahomba. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu budahwema kutureberera”.

Nsanzabera Alphonse uvuga akamaro k'ibi bikorwa remezo
Nsanzabera Alphonse uvuga akamaro k’ibi bikorwa remezo

Ibyo bikorwa remezo bifite ikoranabuhanga rigezweho, u Rwanda rwabibonye ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe kurengera amazi y’ikibaya cya Nili (Nile Basin Initiative/NBI), hakaba hamaze gushyirwaho stations esheshatu (6) muri ubwo bufatanye, ari zo iya Kanzenze, Kanyaru, Muvumba, Akagera, iyiri ku kiyaga cya Cyohoha n’iri kuri Rweru.

Umuyobozi Mukuru wa NBI, Florence Grace Adongo, wahagarariye umuhango wo gushyikiriza Leta y’u Rwanda ibyo bikorwa remezo ku wa 16 Ugushyingo 2023, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba byaratangiye gukora.

Ati “Twishimira ko izi stations zatangiye gukora mu Rwanda, ari na cyo gihugu cya mbere cyarangije kuzubaka mu karere NBI ikoreramo. Ibi ni ibikorwa byifashishwa mu igenamigambi ry’ibihugu birimo, ndetse no gucunga neza umutungo kamere w’amazi. Twabishyikirije u Rwanda, tukaba twumva bizarugirira akamaro ndetse n’akarere muri rusange”.

Uyu muyobozi wari mu itsinda ryasuye zimwe muri izo stations, harimo iya Kanzenze na Kanyaru, avuga ko kuri ibyo byuma hazongerwamo ikoranabuhanga ryo gupima ubwiza bw’amazi, hakaba hagishakishwa ubushobozi.

Umuyobozi Mukuru wa NBI, Florence Grace Adongo
Umuyobozi Mukuru wa NBI, Florence Grace Adongo

Ibipimo bitangwa n’ibyo byuma ngo hari byinshi bifasha u Rwanda, nk’uko bisobanurwa na Remy Duhuze, ukuriye ishami rikurikirana ubwiza n’ingano y’amazi muri RWB abisobanura.

Ati “Nkatwe dufite mu nshinga gutanga impushya zo gukoresha amazi, biradufasha cyane kuko tuba tuzi ayo dufite bityo tukamenya ayo dutanga. Hari kandi nk’abubaka ingomero z’amashanyarazi, ibi bipimo biba bikenewe kuko tubabwira aho mu gihe cy’imvura amazi agera ndetse no mu gihe cy’izuba aho amanuka akagera, bakamenya uko bubaka. Hari ndetse n’abafite imishinga yo kuhira imyaka, kugeza amazi ku baturage, tutibagiwe kuba twatanga amakuru ku mugezi runaka amazi yaho arimo azamuka bidasanzwe, hakaba hafatwa ingamba ntihagire abantu bigiraho ingaruka”.

Umuyobozi Mukuru wa RWB, Dr Rukundo Emmanuel, yashimiye NBI kuri ibyo bikorwa yagejeje ku Rwanda, avuga ko bizarugirira akamaro ndetse n’akarere muri rusange, anizeza ko bizakoreshwa uko bikwiye bigatanga umusaruro.

Ubwo habagaho guhererekanya ibyo bikorwa hagati ya Florence Grace Adongo uyobora NBI na Dr Rukundo Emmanuel uyobora RWB
Ubwo habagaho guhererekanya ibyo bikorwa hagati ya Florence Grace Adongo uyobora NBI na Dr Rukundo Emmanuel uyobora RWB

Umuryango wa NBI washinzwe muu 1999, ukaba ugizwe n’ibihugu 10, ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, Ethiopia, Misiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Eritrea ikaba muri uyu muryango nk’indorerezi.

Ibipimo bifatwa buri minota 15 bikoherezwa ku babishinzwe
Ibipimo bifatwa buri minota 15 bikoherezwa ku babishinzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka