Abatarishyura Mituweli basabwe kuba babirangije mu cyumweru kimwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC), Marie Solange Kayisire, asaba abatarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kubyihutisha, kugira ngo batamera nk’abigometse kuri gahunda za Leta.

Minisitiri Marie Solange Kayisire
Minisitiri Marie Solange Kayisire

Mu muganda yakoranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, Minisitiri Kayisire yagize ati "Nta rwitwazo rwo kuba udafite Mituweli."

Ati "Umuturage w’i Rwanda agomba kuba afite ubwisungane mu kwivuza, utabufite ni we dushaka kuko arimo kwigomeka kuri gahunda za Leta, abantu bose dusezerane ko muri kino cyumweru mubirangiza, birimo no kujya kwiguriza ku muntu utayafite."

Minisitiri Kayisire avuga ko ibijyanye no guha Mituweli abatishoboye binyuze mu byiciro by’ubudehe byavuyeho, ubu gahunda ikaba ari ukwiyishyurira, noneho ubuyobozi bukagenda bureba ibibazo byihariye by’abantu "bake cyane" badashobora kwiyishyurira.

Kayisire atanga urugero rw’umuntu uhembwa amafaranga 1000Frw ku munsi, ko yari akwiye kuzigama nibura amafaranga 100 kugira ngo umwaka uzajye kurangira ashobora kwishyurira ubwisungane abagize urugo rwe bose.

Nk’uko umuntu yizigamira amafaranga yo kugura umwambaro, ngo ni ko kwishyura ubwisungane ari inshingano y’ibanze abantu batagomba gutezukaho.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, avuga ko hari abaturage bafashwa ntibashake gukora ngo bave mu bukene, akaba ari yo mpamvu bagomba gucutswa haba mu kubishyurira Mituweli cyangwa ubundi bwunganizi bahabwaga.

Ati "Gahunda iriho ni ugufasha umuturage kwigira, kuko byagiye bigaragara ko uburyo bwo kumufasha cyangwa kumukorera butuma we atikorera."

Avuga ko igihe ibyiciro by’ubudehe byagenderwagaho, umuntu yashoboraga kuba yakwigira, ariko ngo bitewe n’uko azi ko hari ibyo ashobora guhabwa mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, yirindaga kuhava.

Urujeni asaba abafite ibibazo bya tekiniki bituma kwishyura Mituweli bigorana, kugana ubuyobozi guhera ku Kagari bakahava bikemutse.

Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango ba Mituweli mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Ntigurirwa Déogratias avuga ko kugeza ubu abantu bamaze kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ari 71%.

Ntigurirwa avuga ko n’ubwo umwaka w’Ingengo y’Imari abantu bagombaga kuba bararangije kwishyuramo warangiye ku itariki 30 Kamena 2023, ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abangana na 29% batarembera mu ngo bitewe n’uko batishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage basaba ko kwishyura ubwisungane byajya bijyana no guhabwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bwuzuye, kuko ngo batumwa kujya kwigurira imiti itishingirwa na Mituweli hanze y’ibitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mushyireho sisythem kuburyo. buri mutual mukuru yiyishyurira

Alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

kwishyuza mubishyiramo ingufu ariko munazishyire mu kwivuza dore ko havuzwa umugabo hagasiba undi.Imikorere y’abashinzwe mutuelle ni mibi pe. none umuntu urembye yazinduka sa cyenda ngo afate numero n’ahantu anyuzwa henshi asiragizwa byagera ku miti byo ni akumiro ubu benshi barayishyura ariko bigira muri prive. Ibi nabyo bizategereza Nyakubahwa koko?

habib mustapha yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

RSSB ikwiye gukosora system yabo. Ubu abaturage bikuzaho cg biyongezaho abantu barasiragizwa kakahava. Nzi umukecuru umaze imyaka ibiri yikujeho umuhyngu we none amaze amezi atatu Anya kwishyura bikanga kuko Ku Irembo bamumusangaho. Nyamara Ku kagari bo bakoze inshingano yabo. Ubwo rero imikorere ya RSSB irimo kudindiza iyishyurwa rya MUSA.

Simbizi yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

bagusubize

jean yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka